Site icon Rugali – Amakuru

Urubanza rwa Major Sankara na FPR Inkotanyi ya Kagame ruzatangira ejo taliki ya 23 Gicurasi 2019

Nsabimana Callixte aka Sankara

Major Sankara aragezwa imbere y’urukiko kuri uyu wa Kane.

Nsabimana Callixte uzwi nka Sankara, wavugiraga inyeshyamba za FLN zirwanya Leta y’u Rwanda azagezwa mu rukiko ku wa Kane tariki ya 23 Gicurasi 2019, nyuma y’aho ubushinjacyaha bushyikirije urukiko dosiye ye.

Ku wa 30 Mata 2019, nibwo Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwemeye ko rufunze Sankara. Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 22 Gicurasi 2019, Ubushinjacyaha bukuru bw’u Rwanda, bubicishije ku rukuta rwabwo rwa Twitter, bukaba bwatangaje ko bwashyikirije Urukiko dosiye ye, kugira ngo amenyeshwe ibyaha ashinjwa.

Bwagize buti “Nyuma y’iperereza ryakozwe n’Urwego rw’Igihugu Rw’ Ubugenzacyaha ( RIB) n’Ubushinjacyaha bukuru bw‘u Rwanda (NPPA) ku kirego cya Nsabimana Callixte uzwi ku izina rya Sankara, Ubushinjacyaha bwashyikirije urukiko dosiye ye kugira amenyeshwe ibyaha aregwa”.

Nk’uko bitangazwa n’ikinyamakuru The Newtimes, ngo Dosiye ya Sankara yashyikirijwe urukiko rw’ibanze rwa Gasabo, ruri i Kibagabaga mu Mujyi wa Kigali, ari naho azaburanishirizwa, kuva ku wa Kane tariki ya 23 Gicurasi.

Sankara yafashwe ku wa 30 Mata 2019, yari umuvugizi w’inyeshyamba za FLN, akaba yaragiye yumvikana cyane mu bitangazamakuru mpuzamahanga yigamba ibitero byagabwe mu Rwanda ndetse ko izi nyeshyamba yavugiraga zigaruriye pariki ya Nyungwe n’ibindi bice biyikikije by’Intara y’Iburengerazuba.

Bwiza

Exit mobile version