“AKAMASA KAZAMARA INKA KAZIVUKAMO” Urugiye cyera ngo ruhinyuza intwali.
AKAMASA MU NGABO.
Ntangiye ngira nti “Urugiye cyera ruhinyuza intwali” kubera impanvu imwe y’Ingenzi:
Si ubwa mbere Kagame yibasira abasilikare bakuranye bakanakorana ariko ibyo turimo tubona kandi twunva muri uru rubanza rwa General Rusagara na Colonel Byabagamba nibyo bitwereka ko urugiye cyera ruhinyuza intwali koko.
Akamasa kazamara inka kakazivukamo, kageze no mu ngabo; nubwo Atari ubwa mbere
Ariko ibirimo kuba ubu biteye kwibaza, bikanadusaba gusubira inyuma ngo tumenye kandi twunve neza aho bihera naho bigana; Duhereye kuri Rwigema na Kayitare, tugakomereza kuri Adam Waswa na Ndugute Kalisoliso…. N’abandi benshi tudashobora kurondora ngo turangize.
Reka twifashishe inyandiko ya Noble Marara yise:
” Mu mbere kwa Perezida paul Kagame ( behind the presidential curtains:Paul Kagame)”
http://rwandarwiza.unblog.fr/2012/01/26/mu-mbere-kwa-perezida-paul-kagame-behind-the-presidential-curtains-paul-kagame/
Marara nk’umuntu wabaye iruhande rwa Kagame aradusobanurira neza ubugambanyi n’ubwicanyi bwakozwe ku mategeko ya Perezida Kagame bigaragara ko afata igihugu cyose nk’akarima ke bwite, kandi ko uwo adashaka wese cyangwa uwo yikanze agomba kwicwa byanze bikunze.
Mumaze gusoma inyandiko ya Noble Marara murabona ko ibyo Kagame akorera abasilikare muri iki gihe, no mu gihe cyashize yarabikoze kandi azakomeza abikore mu gihe cyose azaba agitegeka u Rwanda.
Mwakwibaza muti ese ko ubundi ayo marorerwa yakorwaga mu bwiru, izo manza zose za nyirarureshwa zigakorerwa ahatagaragara; ubu hahindutse iki ko amazimwe ari mu ngabo yagiye ku karubanda?
Ni aha mpera ngira nti Urugiye cyera ruhinyuza intwali.
Nta na kimwe cyahindutse, Kagame aracyari wa wundi wica uwariwe wese utavuga rumwe nawe, abo yica baracyari babandi; gusa hahindutse ubwinshi bwabo nuwo bitarageraho bizamugeraho niba abantu badahagurutse ngo bamubuze gukomeza kubagaraguza agati.
Ikibabaje kandi giteye agahinda, ni uko abasilikare bose bagiye bicwa cyangwa bahohoterwa na Kagame harimo no kubahindura abakene n’Ingwizamurongo ; wasanga bose baragiye bazira ayo matiku n’amazimwe turimo twunva mu rubanza rwa Rusagara na bagenzi be, rurimo gukorerwa mu ruhame. Kandi mwibuke ko urwo rubanza rwatangiye rwitwa ‘’Haute trahison” aribyo kugambanira igihugu cyangwa umukuru wacyo. Ariko iyo wunvise abatangabuhamya n’abababuranya, wagira ngo n’abana bo mu mashuli abanza baregana.
Gallican Gasana