By Boniface Twagirimana
Dr.Niyitegeka n’umwunganizi we bakaba babwiye urukiko ko yakatiwe igihano cy’imyaka 15 hakurikijwe amategeko yahibwe n’inteko idasanzwe ya ya Gihuma aho gushingira ku mategeko yagengaga inkiko gacaca.Mu gusobanura iyi ngingo Dr.Niyitegaka n’umwunganizi we bakaba babwiye urukiko ko ku mpapuro ncarubanza zavuye muri CNLG zigaragaza ko tariki ya 5 Gashyantare 2008 urukiko rwa gacaca rwamuhamije ibyaha rushingiye ku itegeko no 16/2004 ryo kuwa 19 kamena 2004 hanyuma ngo uru rukiko rumuhamya ibyaha rukurikije ingingo ya 14 agace ka kane agaka ka mbere nyamara iyo isomye iyo ngingo usanga ntaho ivuga iby’ibyaha ndetse n’ibihano ahubwo iyo ngingo itanga ibisobanuro ku bagize inkiko gacaca abo aribo ndetse nuko bagomba kuba ari inyangamugayo.
Muri uru rupapuro nsharubanza kandi umucamanza wa gacaca yagize ati: urukiko rwemeje ko Dr.Theoneste ahamwa n’ibyaha hakurikijwe itegeko nomero 16/2004 mu ngingo yaryo ya 11 agaka ka kane hakurikijwe ibyaha yakoze .Nyamara igitangaje Dr.Niyitegeka n’umwunganira beretse umucamanza ni uko muri iyo ngingo havugwamo ibijyanye n’abagize inama mpuzabikorwa ya gacaca!Ibi bikaba kuri bo bisobanuye ko aba bacamanza ba gacaca bamuhamije ibyaha bakoresheje amategeko atabaho mbese bihimbiye ariho basabye urukiko rwibanze rwa Nyamabuye ko rwakosora izi mpaka kuko bibabaje kuba umuntu yakatirwa agashyirwa mu gihome nta tegeko rizwi mu gihugu rikurikijwe.
Ubushinjacyaha nabwo ntibwahakanye ibyo kuba Dr .Niyitegeka avuga byo kuba yarakatiwe n’inkiko hakurikijwe amategeko atabaho ariko bwo bukavuga ko Dr. Theoneste yagombye kuba yararegeye urukiko rw’ikirenga. Nyamara Dr Niyitegeka n’umwunganizi we bahise batera utwatsi ibyo ubushinjacyaha buvuga kuko berekanye ko iyo habaye ikosa mu bijyanye n’imikirize y’urubanza rwa gacaca cyane cyane ku bijyanye n’ishyirwa mubikorwa by’igihano ko urukiko ruregerwa ari urukiko rwibanze rubarizwa mu gace urubanza rwa gacaca rwabereyemo ,kuko ibyo kuregera urukiko rw’ikirenga mubyo ubushinjacyaha bwashakaga guha inyito ya “inconstitutionalité” biba igihe hari itegeko ryagiyeho rikanemezwa mu buryo bukurikije amategeko hanyuma bikaza kugaragara nyuma ko ibirikubiyemo binyuranyije n’ibiteganywa n’itegekonshinga. Bashimangira ko kuri iki kibazo bashyikirije urukiko rw’ibanze ko iri tegeko umuntu atanakwita itegeko kuko ritaba mu mategeko y’uRwanda ahubwo bisa naho ryahimbwe n’inteko ya gacaca ya Gihuma ko batarijyana mu rukiko rw’ikirenga kuko ngo rwo rusuzuma amategeko yagiyeho mbese aba mu gitabo cy’amategeko ahana kandi aya yakoreshejwe akaba yo atabamo.