Urukiko rukuru rwa Kigali rwemeje isubikwa ry’urubanza rwa Diane Rwigara n’umubyeyi we, kugira ngo habanze guhamagazwa abo baregwa mu rubanza rumwe bari hanze y’igihugu.
Diane Rwigara n’umubyeyi baregwa ibyaha birimo guhungabanya umudendezo w’igihugu, bishingiye ku biganiro bagiranye n’abo mu muryango wabo bari mu mahanga.
Umucamanza yavuze ko umunyarwanda ukoreye icyaha cy’ubugome mu mahanga, agikurikiranwaho nk’uwagikoreye mu Rwanda.
Kimwe mu byaha Diane Rwigara n’umubyeyi we bakurikiranyweho, ni icyo gukwiza ibihuha bigamije kwangisha abaturage ubutegetsi buyoboye u Rwanda.
Ibi byaha ngo babikoze mu butumwa boherezanyaga n’abo mu miryango yabo bari mu mahanga.
Kuba bamwe mu bakekwaho ibyaha batari mu gihugu, ni ingingo yakomeje kubangamira uru rubanza.
Ubushinjacyaha bwabanje kuvuga ko aba bane bari mu mahanga, bafatwa nk’abahunze ubutabera.
- Urukiko rwanze ko ibikoresho by’uruganda rwa Rwigara birekurwa
- Uruganda rw’ itabi rw’umuryango wa Rwigara rwareze leta
Gusa mu iburanisha ry’uyu munsi bwaje kwisubiraho buvuga ko batafatwa nk’abatorotse ubutabera, kandi batarigeze bahamagazwa ngo babazwe.
Amategeko y’u Rwanda avuga ko mu gihe umunyarwanda akoze icyaha cy’ubugome nk’icyo aba bakurikiranyweho ariko atari ku butaka bw’U Rwanda, akurikiranwa aho ari kandi agafatwa nk’uwakoreye iki cyaha mu Rwanda.
Umucamanza yavuze ko ibi bisaba amezi atari mu nsi y’abiri, kugira ngo batumizwe, ategeka ko abaregwa bose bazitaba ku itariki ya 24 z’ukwezi kwa karindwi.
Diane Rwigara yatawe muri yombi nyuma y’amatora y’umukuru w’igihugu yabaye umwaka ushize, agatsindwa na Paul Kagame.
Uyu Rwigara yagaragaje ubushake bwo guhatana muri aya matora, ariko aza gukumirwa na komisiyo y’amatora yemeje ko atujuje ibisabwa.
Diane Rwigara yakunze kumvikana anenga cyane ubutegetsi buriho, amwe mu magambo yavuze akaba ari mu bigize ikirego akurikiranyweho.
Icyaha cyo gukwiza impuha zigamije kwangisha abaturage ubutegetsi agisangiye n’umubyeyi we Adeline Rwigara, ndetse na bamwe mu bo mu muryango wabo bari mu bihugu by’amahanga.
Hashize imyaka 3, umunyemari Assinapol Rwigara, se wa Diane yishwe mu cyiswe impanuka yo mu muhanda.
Gusa abo mu muryango we bakaba barakomeje gushinja ubutegetsi kuba inyuma y’uru rupfu.
Hashize amezi 10 kandi uruganda rukora itabi rw’uyu munyemari rufunzwe n’ikigo cy’imisoro, cyemeza ko rutishyuye akayabo k’imisoro igera muri miliyari 6 z’Amafranga y’u Rwanda.
Gusa ryaba ifungwa ry’abo mu muryango, urupfu rwa Rwigara ndetse n’ihagarikwa ry’ibikorwa bye by’ubucuruzi, hari abasanga bifitanye isano n’inyugu za politiki.
Source: BBC