Ntawe bitababaza kubona abavandimwe bo mu muryango w’ Umwami Kigeli barimo baryana mu nkiko kubera kutumvikana aho bagomba gushyingura umugogo w’umuvandimwe wabo. Ariko na none ntawe byakogobye gutangaza kuko ari ingaruka mbi z’ubutegetsi bwa Kagame na FPR. Aho kunga abanyarwanda bose nyuma yo gufata ubutegetsi bo bahisemo inzira izari zo zose zitanya abanyarwanda none dore rurambikanye mu muryango w’ Umwami Kigeli kandi nyirabayazana ni Kagame kuko ariwe wambere ufite inyungu mukugarura mu Rwanda umugogo w’ Umwami Kigeli.
Abibaza impamvu Kagame akunda abapfuye gusumbya abakiri bazima bafite ukuri kuko nta muntu uwari we wese utabura kubyibazaho. Nawe se Jacques Bihozagara yahungiye Kagame i Burundi ariko amaze kugwa mu Burundi Kagame akora iyo bwabaga amuzana kumushyingura mu Rwanda. None dore ateranije umuryango wa Kigeli kubera inyungu ze zo gucyura umugogo we kandi twese tuzi ko ntacyo yakoze kugirango acyure Umwami Kigeli ataratanga. Abitwa ba Turatsinze biciwe muri Mozambique n’abandi umuntu atazi cyangwa atarondoye amazina bamuhunga ariko bamara kwicwa cyangwa gupfa Kagame agahita yiyambika uruhu rw’intama ngo nibabacyure baze gushyingurwa mu Rwanda.
Yego mu muryango w’ Umwami Kigeli harimo amacakubiri kandi ntabwo birebeka neza ariko ntabwo biha isura nziza Kagame na leta ye kuko ibi ari ikimenyetso simusiga ko bananiwe guhuza no kumvikanisha abanyarwanda. Kuri Kagame n’agatsiko ke baziko umunsi abanyarwanda bashyize hamwe ibyabo bizaba bibarangiranye akaba ariyo mpamvu bakora ibishoboka byose bagakomeza kubiba urwango mu miryango y’abanyarwanda. Igihe kirageze ngo abanyarwanda duhumuke maze tubone ko Kagame n’agatsiko batarobanura ko waba umututsi, umuhutu cyangwa umutwa igihe icyo aricyo cyose wihaye kunyuranya nabo baraguhitana cyangwa bakagusopanyiriza mu nyungu zabo. Reka dusengere umuryango w’ Umwami Kigeli maze imana yiyereke abarimo bashukwa na shetani.
Tega amatwi amakuru yaho urubanza rwoho umugogo w’ Umwami Kigeli uzashyingurwa rugeze muri Amerika:
Laurent Kalimunda
Nyabisindu, Rwanda