Site icon Rugali – Amakuru

Uru nirwo rutonde rw’Abapolisi bo ku rwego rwa Ofisiye birukanywe muri Polisi y’igihugu muri Gashyantare 2017

Hatangajwe amazina y’Abofisiye Perezida Kagame aherutse kwirukana muri Polisi y’u Rwanda. Nyuma y’uko byari byatangajwe mu nama y’Abaminisitiri yabaye kuwa Gatanu tariki 3 Gashyantare 2017, ko Perezida Kagame yirukanye abapolisi b’u Rwanda bo ku rwego rwa Ofisiye bagera kuri 66 kubera amakosa y’imyitwarire bakoze mu kazi kabo, mu igazeti ya Leta hasohotse urutonde n’amazina y’abo bofisiye birukanywe.

Nk’uko bigaragara mu Igazeti ya Leta nº 23 yo kuwa 05/06/2017 kandi bikaba byari byatangajwe mu byemezo by’inama y’Abaminisitiri, Perezida Paul Kagame, ashingiye ku bubasha ahabwa n’Itegeko Nshinga, agashingira ku Iteka rya Perezida nº 30/01 ryo ku wa 09/07/2012 rishyiraho sitati yihariye igenga Abapolisi cyane cyane mu ngingo zaryo, iya 20 n’iya 70; yirukanye burundu ba Ofisiye bagera kuri 66 muri Polisi y’u Rwanda kubera amakosa bakoze mu kazi kabo.

Uru nirwo rutonde rw’Abapolisi bo ku rwego rwa Ofisiye birukanywe muri Polisi y’igihugu:

Source: Igihe.com

Exit mobile version