Site icon Rugali – Amakuru

Uribwira ko aba baturage batora nde uretse Diane Rwigara –> Kirehe: Abaturage barashinja abayobozi b’imidugudu kubakubita

Mu murenge wa Mushikiri mu kagari ka Bisagara, abaturage bo mu midugudu ya Isangano na Ruturamigina bavuga ko abayobozi iyo bafashe umuturage bakekaho ikosa bamurambika hasi bagakubita, ibi basanga bibabaje cyane. Umuyobozi w’Umurenge avuga koi bi bagiye kubikurikirana.

Aba baturage batifuje gutangazwa amazina no kugaragazwa bavuga ko ufatiwe mu ikosa cyangwa urikekwaho akwiye kugezwa imbere y’ubutabera kuko u Rwanda ari igihugu kigendera ku mategeko, ariko abayobozi b’ibanze babo ibi ngo babirengaho.

Abatungwa intoki ni abayobozi b’iyi midugudu hamwe n’abagize ‘Community Policing Committees’. Ngo mu mudugudu w’Isangano bakubitira abo bakekaho ibyaha mu cyumba gikoreramo ushinzwe umutekano.

Umwe muri bo ati “Ejobundi bakubise umukecuru akubitirwa muri uwo muryango uri inyuma yawe kandi uwo muryango ukoreramo CPC {Community Policing Committee} baramukubise ajya kwa muganga, twarabimenyereye hano”.

Mugenzi we ati “Inaha iyo umuntu afite ikosa baramukubita bitewe n’uko bamubona nyine ko ari umukene utabarega, vuba aha baherutse gukubita umusore witwa Emely, tukibaza niba koko yari yakoze ikosa iyo bamujyana bakamufunga, hano wagirango ni agahugu ukwako”.

 

Abaturage batifuje gutangazwa ku bw’umutekano wabo bahamirije Umuseke ko aba bayobozi babo b’ibanze babayoboresha inkoni

Aba baturage b’aha bifuza koi bi bicika ntihagire umuturage wongera guhohoterwa n’umuyobozi yitwaje kumufatirana n’ubujiji no kumva ko ntaho yamurega.

Umuseke wagerageje kuvugana n’abayobozi b’iyi midugudu n’abashinzwe umutekano batungwa urutoki ariko ntibaboneka.

Gatsinzi Annanie uyobora Umurenge wa Mushikiri wabaye nk’utunguwe n’aya makuru avuga ko bagiye gukurikirana ibivugwa n’aba baturage babibonera ibimenyetso aba bayobozi bakabihanirwa.

Gatsinzi avuga ko nta muyobozi ukwiye kwihanira umuturage

Elia BYUKUSENGE
UMUSEKE.RW

 

Exit mobile version