Site icon Rugali – Amakuru

Ureganwa na Phocas ati “Umuntu ahirika ubutegetsi afite amikoro kandi njye ntayo”

Mu rubanza ruregwamo Umunyamakuru Phocas Ndayizera na bagenzi be 12 baregwa ibyaha birimo icyo kugirira nabi ubutegetsi buriho, uyu munsi baburanye hifashishijwe ikoranabuhanga ry’iya kure rizwi nka Video Conference ribanza kubatenguha bifata iminota 40 bari kubitunganya. Byiringiro uregwa muri uru rubanza yahakanye ibyaha aregwa mu gihe agifatwa yabanje kubyemera, uyu munsi yavuze ko yabyemeye kugira ngo arengere amagara ye kuko hari abamuteraga ubwoba.

Ku isaaha ya saa tatu (09:00) Inteko y’Urugereko Rwihariye Ruburanisha Ibyaha Mpuzamahanga n’Ibyambukiranya Imbibi yari igeze mu cyumba cy’iburanisha kiri ku kicaro cy’uru rugereko i Nyanza.

Abaregwa na bo bari biteguye bari ku gereza ya Nyarugenge i Mageragere ndetse n’inteko y’Ubushinjacyaha iri ku Kimihurura ku kicaro cy’Ubushinjacyaha Bukuru bw’u Rwanda.

Inteko y’Urukiko iyobowe na Antoine Muhima ikigera mu cyumba cy’Iburanisha yabajije ababuranyi niba bari kumva neza, Ubushinjacyaha buvuga ko buri kumva naho abaregwa bo bati “Ntituri kumva.”

Iburanisha ryabaye rihagaze kugira ngo bakemura ikibazo cy’ikoranabuhanga, igikorwa cyafashe iminota 40 ariko ikibazo kirakemuka iburanisha rirakomeza.

Abaregwa bari kwiregura ku byaha bakurikiranyweho, uwitwa Byiringiro Gerno yahise atangira kwiregura avuga ko ibyaha aregwa byose atabyemera.

Uyu Byiringiro wari wariyise Ringo avugwaho kuba yaragiranaga ibiganiro na Ntamuhanga Cassien wahamijwe ibyaha birimo ibyo kugirira nabi ubutegetsi buriho nyuma akaza gutoroka Gereza.

Byiriringiro uvugwaho kuba yaraganiraga na Ntamuhanga ku migambi mibisha yo kugirira nabi ubutegetsi buriho, yavuze ko uwo Ntamuhanga atanamuzi ndetse ko atigeze avugana na we.

Uyu Byiringiro kandi akurikiranyweho gutunga ibiturika byari bigamije guterwa ahantu hatandukanye mu Rwanda mu rwego rwo guhungabanya umutekano w’u Rwanda.

Byiringiro alias Ringo ahakana ibi bikorwa, ari kwiregura yagize ati “Umushinjacyaha ubwe yavuze ko ubwo natabwaga muri yombi nafatanywe Telephone n’indangamu gusa. Mumbarize ubushinjacya niba indangamuntu cyangwa Telephone ari ibintu biturika.”

Umucamanza yahise yibutsa uregwa ko ubwo yafatwaga n’igihe yitabaga Ubushinjacyaha yari yemeye ibyaha byose ashinjwa, undi amubwira ko yambyemeye kugira ngo arengere ubuzima

Ati “Kuko hari abantu bambwiye ko nintemera ibyaha ndegwa mererwa nabi ni uko ibyaha mbyemera gutyo.”

Undi ati “Umuntu uhirika ubutegetsi aba afite amikoro kandi njye ntayo”

Uwitwa Bikorimana Wax Bonehour na we wireguye uyu munsi, yahakanye ibyaha byose aregwa avuga ko ari ibinyoma byahimbwe n’Ubushinjacyaha.

Uyu Bikorimana wavutse mu 1995 avuga ko adashobora guhirahira arwanya ubutegetsi buriho kuko ari bwo yabonye akibona izuba bityo ko adashobora kugambirira kubugirira nabi.

Ati “Umuntu arwanya ubutegetsi hari ubundi azi, njye navutse mu 1995 ntabundi butegetsi nzi ntabwo narwanya ubutegetsi.”

Uwitwa Bizimana Terance wakurikiyeho mu kwiregura, na we yahakanye ibyaha aregwa by’umwihariko agaruka ku cyaha cyo guhirika ubutegetsi; agihakana yivuye inyuma kuko adafite ubushobozi bwo gukora ibyo aregwa.

Ati “Njye ntangufu na zimwe mfite zo guhirika ubutegetsi buriho sinzi aho ubushinjacyaha bwakuye ko nashatse guhirika ubutegetsi. Umuntu uhirika ubutegetsi aba afite amikoro, njye nta mikoro mfite kandi amateka atwereka ko ababaga bashaka guhirika ubutegetsi babaga bafite amikoro.”

Umucamanza yahise amwibutsa ko atagomba kujya hanze y’ikiburanwa bityo ko adakwiye kugaruka mu mateka.

Bizimana yahise akomeza kwiregura ariko i Mageragere umuriro uhita ugenda, iburanisha rihita risubikwa mu gihe cy’iminota 20.

Kugeza ubu hamaze kwiregura abantu barindwi (7) barimo Umunyamakuru Phocas Ndayizera bose baburanye bahakana ibyaha baregwa birimo ibyaha bikomeye.

Inteko iburanisha uru rubanza, isubukuye iburanisha; hakurikiyeho uwitwa Munyansanga Martin na we wahakanye ibyaha byose aregwa uko ari bitatu (3).

Ati “Ibyo byaha byose ndegwa ntabyo nagiyemo njye ntabushobozi mfite nta nubwo nize.”

Umucamanza wahise amuca mu ijambo amubaza agira ati “Ariko mwese iyo ni yo Formule mwize none yo kwiregura yo kuvuga ko nta bushobozi mufite ko mutanize?”

Umucamanza yabajije uregwa niba azi Ntamuhanga Cassien, undi asubiza agira ati “Ndamuzi cyane kuko dukomoka mu Kagari kamwe.”

Munyansanga avuga ko baherukana mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi kuko we yahise afungwa agafungurwa Cassien akora kuri Radio Ubuntu Butangaje.

Ati “Ntabwo twongeye kubonana na we.”

Munyansanga na we wari wemeye ibyaha ubwo yafatwaga, yavuze ko na we yabyemeye kugira ngo akize amagara ye kuko inzego zamufashe zabimuhatiraga zimubwira ko natabyemera bimugwa nabi.

Ati “Ibiri muri dosiye byose ni ibyo banyandikiye.” Umucamanza ahita amuca mu ijambo amubwira ko ari we wabyisinyiye amusubiza agira ati “Nasinye napfutswe amaso.” Umucamanza arongera ati “Wasinye utareba?” Undi ati “banyambitse ingofero mu maso narebaga goto.”

Mushimiyimana Yves na we yahakanye ibyo akekwaho byo gukorana n’Umutwe wa RNC uhungabanya umutekano w’u Rwanda.

Ati “Kuko RNC ntayo nzi ntabwo nakorera umutwe ntazi.”

Mu bugenzacyaha yari yemeye ko yari agiye kujya mu gisirikare cya Ntamuhanga Cassien. Uyu munsi yabiteye utwatsi avuga ko yabyemejwe n’inkoni yakubiswe.

Ati “Ibintu byose muri kubona mu nyandikomvugo ntakintu na kimwe kizima kirimo usibye iby’uko gusa Patrick Niyihoza twagombaga kubonana akanshakira akazi.”

Uyu Patrick Niyihoza agarukwaho kenshi muri uru rubanza ko ari we washakaga abambari bajya muri biriya bikorwa byo guhungabanya umutekano w’u Rwanda.

Ibisobanuro bya Mushimiyimana Yves ni na byo byasoje iburanisha ry’uyu munsi akaba abaye uwa cyenda (9) wireguye mu bantu 13 baregwa hamwe n’Umunyamakuru Cassien wajyaga anaha inkuru igitangazamakuru Mpuzamahanga cya BBC Gahuza.

Urubanza ruzasubukurwa tariki ya 09 Nyakanga 2020 humvwa ubwiregure bw’abaregwa bane basigaye, urubanza rukazahita runapfundikirwa.

Jean Paul NKUNDINEZA
UMUSEKE.RW/I Nyanza

Exit mobile version