Site icon Rugali – Amakuru

Utazi FPR Inkotanyi arayibarirwa byabara Urayeneza Gerard!

Urayeneza Gerard ni muntu ki?

Ifatwa rya Urayeneza Gérard, usanzwe uhagarariye mu buryo bw’amategeko ibitaro bya Gitwe ndetse na Kaminuza ya Gitwe biherereye mu karere ka Ruhango ho mu Ntara y’Amajyepfo,

Urayeneza ni umusaza w’umuhutu uri mu myaka 70 y’amavuko, wafashwe ku tariki 14 Kamena 2020, afatiwe mu mujyi wa Kigali. Ikiremwamuntu ni cyubahwe, mukirinde akarengane. Uronda ubwoko cyangwa akarere, burya aba ashaka kugucura. Abantu bose uko baremwe barareshya imbere ya Nyirigira; Ari abagufi, ari abarebare cyangwa abanyuranyije ibara cyangwa ubwoko. Burya nta kiremwamuntu gisumba ikindi. Ari abahutu ari abatutsi twese turarehsya imbere y’Imana. Umuntu ni nk’undi! Nta gatsiko kagenewe kuba inyuma y’akandi. Abatutsi n’abahuti twaremewe ngo tubane u bwumvikane no mu rukundo.

Hariho abaronda umuco wabo, ngo abandi bose bawutore, nk’aho uwabo udakwiriye. Uwo ni Kagame ubwirwa we ushaka ko abanyarwanda twese tugendera kuri politiki ya munyangire. Hariho abahimba kubera inyungu zabo ngo imbaga nyamwinshi ikore uko bavuze kandi bitazayungura. Uwo ni Kagame ubwirwa iyo ahimbira abanyarwanda ibyaha kugirango abone uko yigarurira imitungo yabo.

Utazi FPR Inkotanyi arayibarirwa. FPR Inkotanyi bazi neza aho bagiye bahamba imibiri y’abahutu bishe. Kuba batwaye Gerard Urayeneza bamuziza ngo kudatanga amakuru ku mibiri yaba yarahambwe hafi y’ibitaro by’i Gitwe. Hano umuntu yakwibaza ati ese abaye atari afite ayo makuru yari kuyatanga nta kintu abiziho? Cyangwa wenda baramuziza ko yaba yarafite amakuru y’uko ari FPR Inkotanyi yahahambye abahutu yishe bikaba ari mu buryo bwo kumucecekesha? Ababikurikiranira hafi bavuga ko Inkotanyi zirimo zijishisha zikaba zirimo zishakira ahatariho. Kuko zizi neza aho zahambye iyo mibiri y’abahutu hose.

Hari umunyarwanda umwe wavuze ati Inkotanyi zifite amayeri menshi, hari umuntu wigeze gutanga amakuru ko hari imiri y’abahutu yashinguwe ahantu aho hantu arahavuga bwarakeye Inkotanyi zitwikira ijoro ziragenda zitaburura iyo mibiri zirongera zorosa ubutaka kubyobo maze bagiye kuhacukura basanga imibiri FPR yayitaburuye kera. Ubwo rero ziracyajijisha zishakira ahatariho, kubera ko byamenyekanye n’ubundi zizitwikira ijoro zitaburure iyo mibiri maze abatanze amakuru bamware.

Gerard Urayeneza arazira akarengane nk’uko bisanzwe mu Rwanda. Ababisesengurira hafi basanga hari ikihishe inyuma y’ibi byose. Abantu benshi bakuriye mu karere Gitwe iherereyemo cg bize mu mashuri ya ESAPAG na COLLEGE by‘i Gitwe bakomeje gutanga ubuhamya bugaragaza akarengane karimo gukorerwa Gerard Urayeneza, beremeza ko ari umuntu mwiza witangira abandi. Abazi neza inzira y‘umusaraba Gérard Urayeneza yanyuzemo mbere na nyuma ya 1994 berekana uburyo yakomeje guhigwa none bashize bamugezeho.

Ntayindi nzira bari bukoreshe kugirango bamugereho uretse kumugerekaho ibyaha. ubwe yahigwaga mu gihe cya Jenocide. Bakerekana uko yahunze n‘aho yahungiye, bakagaragaza ko imirambo irimo gutabururwa i Gitwe ntaho ahuriye nayo kuko ari interahamwe ari FPR igihe basimburanaga mu kwica, Gerard Urayeneza yari m’ubuhungiro i Mbuye no ku Gikongoro kure ya Gitwe, aza guhunguka ubwicanyi bwararangiye. Radio Itahuka yo yatanze ubusesenguzi bukurikira:

Birakekwa ko Gerard Urayeneza ayaba ari kuryozwa impfu z‘abapasitori b‘abatutsi bishwe yibereye mu buhungiro, ariko imodoka y‘ishuri rya ESAPAG ikaba yarabigizemo uruhare. Amakuru aturuka mu bantu bataziranye, aravuga ko Gérard Urayeneza yaba atotezwa n‘abana b‘abapasiteri barokotse genocide ariko ba se bakaba barakuwe i Gitwe n‘abagendarme bakajya kubicira hirya ya Nkomero. Uwari Burgmestre icyo gihe ngo yaba yarabigizemo uruhare. Niba ibi aribyo, yaba arimo kwishyura ibyaha atakoze , ndetse byanakozwe ari mu buhungiro aho nawe yihishahishaga.

Ibi ntibikwiye, ni ibyo kwamaganwa. Kuko icyaha ni gatozi, n‘ubwo mu Rwanda bimaze kuba ihame ko umuntu aryozwa icyaha cyakozwe na bene wabo. Ubwo Kagame aramutse avuyeho natwe tuzabaze abana be na Nyiramongi abo yishe bose n’imitungo yasahuye? Imitungo yo azayigarura ariko abo yishe nyine niwe we twakabajije ariko ko azaba yigendeye nta kundi byagenda kereka wenda aho yaba yarafatanije nabo.

Gerard Urayeneza ashobora kuba ari kuzira „ tura tugabane niwanga bimeneke“. Hari amakuru ayizewe avuga ko abantu bakomeye bamuteye ubwoba bakamutegeka kubinjiza mu mutungo we ishuri secondaire, kaminuza n‘ibitaro bamutegeka kubaha imigabane 30% ku buntu, abyanze bamutegeka kubaha 50% nayo ayanze baramubwira bati turafata 70% niwanga turabifata byose. Ibi biramenyerwe mu Rwanda, gusa kuberako ari umuhutu bahisemo kumwigizayo.

Ariko se ibi kugeza ryari? Nta muhutu ugomba gutunga mu Rwanda rwa Kagame. Imitungo Abanyarwanda bafite yose ni uy’umwami Kagame. Ibi nawe bitagaragarira ahubwo njye na nubu nibaza impamvu amahanga abona ibintu nkabiriya agaceceka! Ariko nabo bafite icyo bashaka niyo mpamvu ururimi baruca bakarumira. Gerard Urayeneza apfuye urwo umusaza Kabuga Felicien apfuye. Bazira imitungo yabo. Ko batazayirya ngo bayiheze bararushwa n’uki?

Ko batazajyana nayo baravunwa n’iki? Babyite ibyabo ubu ariko nizihundura imirishyo bizasubirana benebyo. Rujugiro niwe wavuze ati ko inzu yanjye nta mapine ifite ngo bazayitwara nibagenda bakomeze bayiryohemo! Kereka nibajya kugenda bakabisenya. Ariko inzira ntibwira umugenzi kandi ntanuzi umunsi azagenderaho ngo ajyane nabyo.

Ange Uwase

Exit mobile version