Site icon Rugali – Amakuru

Urayeneza Gérard arazira ivuriro na kaminuza yashinze. Urubanza rwe rwongeye gusubikwa.

Akarengane! Gérard Urayeneza siwe wa mbere siwe wanyuma!

Muhanga: Urubanza ruregwamo Urayeneza Gérard rwongeye gusubikwa. Umusaza Gérard Urayeneza bakaba bakomeje kumubyinisha muzunga bamuziza kuba yaranze ko agatsiko gatwara ivuriro na kaminuza yashinze. Ibi nibyo azira n’aho biriya by’imibiri ngo yavumbuwe hariya ni ibyo bitwaza kuko iriya mibiri atari n’iy’abatutsi ahubwo ari iy’abahutu inkotanyi zishe igihe zari zarimuriye abaturage za Busoro na Bugesera.

Abahutu bagarukaga bahungutse zarabicaga ntihagire n’umenya ibyabaye. Ibi ndabizi kuko jye inkotanyi zituvanye aho twari turi kubera ko genocide yakorewe abatutsi (uretse ko jye ubu atari ko nkibibona kuberako Inkotanyi arizo zabicishije) ntizaturengeje Ruhango. Yewe, hari n’umupadiri n’umugore n’abana 3 be b’abagogwe zishe zibatsinze aho mu Ruhango. Muzabibaze Karekezi wari umukada mu Nkotanyi muri 1994 kuko niwe waje ayoboye ababishe. Ibaze kugirango wicwe n’abiswe ko aribo bagukijije.

Uwo mubyeyi n’abana be n’uwo mupadiri ntibazigera bamvamo. Uwo mupadiri, umugore n’abana be bari babacumbikiye mu nzu ubu ituwemo n’umugabo witwa Kalisa, uriya uhagarariye Horizon mu Ruhango. Muzabaze rwose Karekezi aho yahambye iyo mirambo. Ubu kandi nabo wasanga barabataburuye bati dore “aba ni abishwe na jenoside yakorewe abatutsi ikozwe n’abahutu” kandi nyamara barishwe n’abatutsi bene wabo! Numvaga banavuga ngo uwo Karekezi yari umugogwe nyamara kandi uwo mugore n’abana be bari abagogwe. Umupadiri we yari umurundi.

Kubera ibyo bintu byose rero niboneye n’amaso yanjye ntacyo Inkotanyi zambeshya n’ubwo nkiri muto numvaga ko arizo zankijije! Niyo mpamvu nzi neza ko n’ibi bya Gerard Urayeneza ari ibihimbano byo kugirango FPR Inkotanyi zimwambure ibyo yakoreye Gitwe n’abanyagitwe ubundi zinamushajishe nabi! Niba umuriro utazima ubaho, uwa FPR INKOTANYI Imana izawubakubire inshuro 7 aka wa mwami Nebukadineza ategeka ko benyegeza itanura inshuro 7.

Vugirabandi Vugirabose

Exit mobile version