Rugali.com

Amakuru ashyushye yo mu karere

URABESHYA CYANE WAGERAHO NAWE UKIBESHYA

Ngo Sankara niwe wateguye icyo Kagame yita Genocide yakorewe abatutsi ๐Ÿ˜‚๐Ÿ˜‚๐Ÿ˜‚๐Ÿ˜‚๐Ÿ˜‚๐Ÿ˜‚ ubu tuvugana Sankara afite imyaka 38 wakuramo 25 ishize kuva amarorerwa ya 94 abaye ugahita ubona ko muri 94 Sankara yari afite imyaka 13 y’amavuko.

Hagati y’ubwoba n’ubuswa sinzi icyateye Kagame gukora ikosa riremereye gutya gusa uko byaba byaragenze kose byeretse Kagame ko ikinyoma gikora igihe gito Ku Bantu bake, ubundi iyo uri umubeshyi wabigize umwuga ugomba:

1. Gushaka ibinyoma bisa n’ukuri

2. Kutibagirwa ibyo wabeshye ubushize cyangwa se kera

Kagame we rero umuriro FLN imaze iminsi imwokereza mw’ishyamba rya Nyungwe ntiwamuhaye akanya ko gutekereza ko ibibyoma agiye kubeshyera Sankara bidasa n’ukuri Niko bamubaza ibibazo atigeze abonera ibisobanuro ahita areba mu kirere, ibyo bibazo nibi:

1. Sankara yari afite uwuhe mwanya muri Leta wamwemereraga gutegura iyo Genocide?

2. Ku myaka 13 y’amavuko yari bushobore ate gukora ibyaha biremereye gutyo?

3. Ko nawe yaburiye umuryango we wose muri iyo Genocide, bishoboka gute gutegura ukanagira uruhare mu bintu byarimbuye umuryango wawe?

4. Ko yabaye umusirikare wa FPR, akiga mu Rwanda arihirwa n’ikigega cy’abacitse kw’icumu FARG akaba amaze imyaka mike avuye mu Rwanda kuki mutamufashe icyo gihe cyose mwabujijwe niki?

Ibyo bibazo Police yabihase Major Nyamvumba maze areba mu kirere niko gushaka gutanga ruswa nabyo bifata ubusa kubera ko isi yose yari yabimenye,

Kabarebe uherutse kwita Sankara umuyugiri (we yavugaga inzukira kubera ikinyarwanda gike) ubu noneho abafite amaso kdi bashaka kubona biboneye imiyugiri iyariyo, kuko niba ukodesha indege ukohereza Chef d’etat major n’igifurumba cy’ama $$$ ugiye kuzana umuyugiri utakwita umusazi nuwaba atazi icyo gusara bivanze n’ubugoryi icyo aricyo!

Mu kinyarwanda bavuga ko umuntu utagira ubwoba burya ngo aba atanagira ubwenge ariko nanone ubwoba bugutera kuvuga ko icyo wita Genocide cyateguwe n’umwana w’umusivire w’imyaka 13 sinzi uko nabyita

Benito Kayihura