Site icon Rugali – Amakuru

Undi murwanashyaka wa FDU Inkingi witwa RENZAHO Janvier yashimuswe

#Rwanda: Umurwanashyaka wa FDU Inkingi witwa RENZAHO Janvier utuye mu mudugudu wa Nyarugenge, akagari ka Kinunga, umurenge wa Remera.

Ahagana SAA 21:00 asohotse muri alimentation ahura n’umudemobu uzwi ku izina rya Gacaca aramuhagarika. Amubwira ko ari wanted(ashakishwa) hanyuma ahamagara ubuyobozi bw’umurenge.

Mu masaha yo kumanywa bakaba bari bigeze guhura aramubaza ati:” Iyo mujya kuri uriya mugore( Victoire Ingabire) muba mujya gushaka yo iki, ko ntacyo azabamarira, ntimushobora kudutsinda”.

Atwawe n’umuyobozi wa polisi hamwe n’umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Remera witwa Michel kuri station ya polisi ya Remera.

Turasaba leta kumugaragaza no kutubwira impamvu itumye bamufata.

Source:

Exit mobile version