Site icon Rugali – Amakuru

Umwuzukuru wa Ngarube arikwikirigita agaseka! Ngo Uganda niyo izahomba kurusha u Rwanda

Museveni na kagame

ISESENGURABUKUNGU NA POLITIKI : “OLIVIER NDUHUNGIRIKI UMWUZUKURU WA NGURUBE USHINGIYE KU BYO AVUGA WAGIRA NGO NTIYIGEZE AKANDAGIRA MU ISHURI”

Mu nyandiko igaragaza ikiganiro Olivier NDUHUNGIRIKI yatanze ejo iboneka mu kinyamakuru igihe.com, aravuga ko ihungabana ry’umubano w’u Rwanda na Uganda rizahombya Uganda mu rwego rw’ubukungu kuruta uko rizahombya u Rwanda maze ikibabaje bakerekana imibare y’igipimo cy’ubukungu ivuguruza ibyo bavuga.

Baragira bati : “Ibyo u Rwanda rwakuraga muri Uganda byari bifite agaciro ka miliyoni $242 naho ibyo rwoherejeyo byari miliyoni $27(buri mwaka).

IGISOBANURO CY’IMIBARE Y’IGIPIMO CY’UBUHAHIRANE

Tutanitaye kuri iyi mibare ngiye gusobanura, ntawe utazi ko kudahahirana hagati ya Uganda n’u Rwanda uwo byahombya cyane ari u Rwanda. Kubera iki? Kuko mu biryo abanyarwanda bari mu Rwanda basa n’abatunzwe na Uganda.

Niba Uganda yohereza mu Rwanda ibicuruzwa bifite agaciro ka Miliyoni 242 z’Amadorali ya Amerika ntabwo bisobanuye ko Uganda iba yabuze aho ibimena ahubwo bivuga ko Abanyarwanda baba babisabye Uganda kuko babikeneye.

Mu bucuruzi ni magirirane. Niba u Rwanda narwo rwohereza buri mwaka muri Uganda ibicuruzwa bifite agaciro ka Miliyoni 27 z’Amadorali ya Amerika bisobanuye ko Uganda iba ibikeneye.

Iyo bigenze bitya rero hakora imibare : 242 : 27 = 8,9 bivuze ko u Rwanda rwahomba inshuro 8,9 kuruta uko Uganda yahomba ubucuruzi bukozwe nabi hagati y’ibihugu byombi kuko nk’abanyarwanda ntidushinzwe kumenya ibyo muri Uganda ahubwo dukwiye kwibaza igituma u Rwanda rutumiza muri Uganda ibintu byinshi kuriya.

Igisubizo twese turakizi ni uko u Rwanda nta biryo rugira. Impamvu Uganda ivana mu Rwanda bicye nayo irazwi ni uko Uganda ikungahaye ku biryo. Anastase Gasana, Emmanuel Twagiramungu, Kavenya Emmanuel Kanguka, Kagwigwi Ndamukunda Nsaba, Bulimijabo Dominique, Richard Sankara Mazimpaka, Rujonjoli NdakamburaData, Rudahanwa Fred, Dickson Rwema, Issa Giggu, Tuzataha Bubi Na Bwiza, Ancilla Gasasira, Caritas Kanyana, Mugisha King John, Esdras Karoli Muganda, Volt Meter, Ndimuto Lomalisa, Innocent Biruka

Exit mobile version