Umushumba wa kiliziya gatulika y’isi yose, Papa Fransisko, yavuye mu bitaro nyuma y’iminsi icumi yari amazemo. Nk’uko abanyamakuru bari bamutegereje hanze y’ibitaro babibonye, Papa Fransisko, w’imyaka 84 y’amavuko, yasohotse yigenza, yinjira mu modoka ifite ibirahure by’umukara, yicara mu ntebe y’imbere iruhande rw’umushoferi. Abaganga bamubaze amara ku italiki ya kane y’uku kwezi.
Umuvugizi we, Matteo Bruni, yatangaje ko ari mu nzira ataha iwe yabanje guhagarara kuri basilika Saint-Marie-Majeure, hagati mu mujyi wa Roma, avugira isengesho imbere y’ishusho ya Bikira Mariya, nk’ikimenyetso cyo gushimira ko “yavuwe neza” no gusabira “abarwayi bose, by’umwihariko abo bahuriye mu bitaro.” Buri gihe n’iyo avuye mu rugendo mu mahanga, Papa Fransisko ajya gusengera muri iyi basilika mbere y’ibindi byose.
Azabanza kuruhuka mu minsi iri imbere kugera ku rugendo rwe mu mahanga rutaha muri Hongria, aho azamara amasaha make, no muri Slovakiya kuva ku italiki ya 12 kugera ku ya 15 y’ukwezi kwa cyenda.