Umwunganizi wa Kabuga yasabye IRMCT kwikura mu kirego ikagiharira u Bufaransa. Umunyamategeko wa Kabuga Félicien uherutse gutabwa muri yombi ashinjwa uruhare rwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, yandikiye Umushinjacyaha w’Urwego rwasigariyeho Inkiko Mpuzamahanga Mpanabyaha, IRMCT, amusaba ko uru rwego rwakwikura muri dosiye ya Kabuga igasigara mu maboko y’ubutabera bw’u Bufaransa.
Urukiko rw’Ubujurire rwa Paris mu Rugereko rwarwo rushinzwe gukurikirana ibyaha by’intambara n’ibyibasiye inyokomuntu, ruzafata umwanzuro kuri uyu wa Gatatu rureba niba impapuro zisaba itabwa muri yombi rya Kabuga zifite ishingiro ari nazo zigomba gushingirwaho hanzurwa aho agomba kuburanira.
Kabuga n’abunganizi be, kuva yafatwa bashimangiye ko yifuza kuburanira mu Bufaransa aho koherezwa i Arusha nk’uko inyandiko zisaba itabwa muri yombi rye zibivuga.
Mu ibaruwa y’umunyamategeko we Me Laurent Bayon, yatanzemo ingingo nyinshi zikwiye kuzitabwaho mu gufata umwanzuro, yitsa cyane ku buzima bw’umukiliya we n’imyaka ye, aho mu nyandiko z’ubutabera havugwamo ko afite imyaka 84 mu gihe we avuga ko ari 87, avuga ko kuguma mu Bufaransa ariho yabona serivisi nziza z’ubuvuzi kurusha muri Tanzania aho biteganyijwe ko agomba koherezwa.
Yandikiye Umushinjacyaha wa IRMCT, Serge Brammertz, ati “Nimwifashisha ubudahangarwa bw’urwego rw’ubutabera rwanyu ku butabera bw’u Bufaransa, bizashyira mu kaga ubuzima bwa Kabuga, byazatuma ukuri kutagerwaho.”
Me Laurent Bayon yasabye Umushinjacyaha wa IRMCT gutanga ubusabe busaba abacamanza ba IRMCT kwikura muri iyi dosiye ku bw’inyungu z’ubutabera.
Yatanze ubu busabe yifashishije irindi perereza riri gukorwa mu Bufaransa ku ruhare rwa Banki ya BNP Paribas rijyanye n’amafaranga iyi banki yatanze bisabwe n’abari abayobozi mu Rwanda akishyurwa intwaro zazanwe mu gihugu muri Kamena 1994, bikanyuranya n’umwanzuro Umuryango w’Abibumbye wari wafashe ku wa 17 Gicurasi 1994, ukumira u Rwanda ku isoko ry’intwaro nyuma yo kubona ko hari kuba Jenoside.
Muri Nzeri Urukiko rw’ i Paris rushinzwe rwasabwe n’ubutabera bw’u Bufaransa gutangira iperereza ku birego bivuga ko kuri iyi banki.
Me Bayon avuga ko bikwiye ko aya maperereza yombi akorwa n’urukiko rumwe kuko hari ibimenyetso ahuriyeho.
Mu gihe IRMCT yaba idafashe umwanzuro wo kwikura mu kirego cya Kabuga, Bayon yasabye ko ubwo yanahabwa n’iperereza ku ruhare rwa BNP Paribas muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Kabuga akurikiranweho ibyaha birimo icyaha cya Jenoside, ubufatanyacyaha mu cyaha cya Jenoside, gukangurira abantu gukora Jenoside, ubwinjiracyaha bwa Jenoside n’ibindi bifitanye isano na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Mu iburanisha riheruka, yahakanye ibyaha byose ashinjwa, abwira umucamanza ko ari ibihimbano kuko yakoranaga n’Abatutsi, ku buryo atari kwica abari abakiliya be.