Amakuru Rnc France ivana munzego ziperereza mu Rwanda nuko hagati ya Ambasaderi Maj. Gen (Rtd) Frank MUGAMBAGE na Col.JAMES BURABYO uhagarariye inyungu za gisirikare muri Ambassade y’u Rwanda Uganda umwe ashobora guhitana mugenziwe.
Col. James BURABYO ararega Maj. Gen (Rtd) Frank MUGAMBAGE kuba umusinzi no kujya mubagore maze ibikorwa bya dipolomasi bikahazaharira ariko imbaraga z’umwanzi zirwanya leta y’u Rwanda ngo ziyongera muri Uganda .
N’ubwo bimeze bitya ngo muriyi ambassade harimo udutsiko tubiri duhanganye kuburyo Ambasaderi Mugambage arikumwe na CSP. BAGUMA ISMAEL naho Col Burabyo akaba akorana na Vice Ambasaderi wa mbere bwana Mucyo Noël.
Mucyo Noël ariko asa nutabigaragaramo cyane.
Raporo zirega bwana Ambasaderi Mugambage zagejejwe kukicaro cya DMI NSS ndetse Kagame ubwe yagejejweho icyo kibazo.
Mugihe umwuka umeze nabi muri Ambassade y’u Rwanda Uganda kurundi ruhande Ambassade zose z’u Rwanda ubukene bumeze nabi kuburyo abakozi batarimo guhembwa imishahara yabo.
Iki kibazo Louise Mushikiwabo ngo yaragisize ariko noneho bwana Sezibera aho aziye kirakabije.
Usibye ikibazo cy’ubukene kiri muri za Ambasade birashoboka ko muminsi irimbere Kagame ashobora guhindura ba Ambasaderi benshi kuburyo bamwe bakwisanga Kigali kandi bagatakaza akazi ariko zimwe muri Ambasade z’u Rwanda mumahanga zifungwa.
Twakwibutsa ko Kagame iyo akwambuye akazi akwambura ni impapuro zu urugendo ukaba imfungwa.
Rnc France.