Site icon Rugali – Amakuru

Umwuka ukomeje kuba mubi hagati y’u Rwanda n’U Burundi nyuma yo kwirukana abaturage ku mpande zombi

Kuva ku wa gatatu w’icyumweru gishize u Rwanda rwirukanye abarundi baba mu Rwanda bagera kuri 387, bivugwa ko babaga mu Rwanda mu buryo butemewe n’amategeko. u Burundi nabwo mu gisa no gusubiza u Rwanda bwamaze kwirukana abanyarwanda batandatu u Burundi buvuga ko babaga yo mu buryo butemewe n’amategeko.
Abarundi bagera kuri 201 bamaze kugera mu Kirundo nkuko bitangazwa n’abategetsi b’intara ya Kirundo yo mu Burundi. Ngo ku wa gatanu abandi 175 bari bamaze kugera ku mupaka w’u Rwanda n’U Burundi. Aba birukanwe bavuga ko bashinjwa ko baje kuneka u Rwanda, nyamara u Rwanda rwo rusobanura ko babaga mu Rwanda mu buryo butemewe n’amategeko.
Ubutegetsi bw’uburundi bukomeje kuvuga ko u Rwanda rukomeje kubushotora. Umuyobozi w’intara ya Kirundo Melchior Nankwahomba avuga ko igikorwa u Rwanda rwakoze ari igikorwa kidakwiye.
Gusa nubwo uyu muyobozi w’intara avuga gutya mu munsi mikeya ishize u Burundi nabwo bwirukanye abanyarwanda batandatu abategetsi b’u Burundi buvuga ko bari bari mu Burundi mu buryo butemewe n’amategeko.
Gusa amakuru agera ku imirasire avuga ko abo banyarwanda bose uko ri batandatu bavukiye mu Burundi ndetse babiri muri bo bakaba bigishaka mu mashuri ya Leta yo mu ntara ya Cankuzo. Aka kazi kakaba gahabwa abarundi gusa cyangwa abandi bantu bemerewe kuba mu Burundi.
Abasesenguzi mu byerekeye unutekano bavuga ko batizera impamvu zitangwa n’impande zombi zo kwirukana abaturage. Ahubwo abo bavuga ko ibi bihugu byombi bifitanye urwikekwe ko bamwe mu baturage baba muri ibi bihugu baba baje kuneka cyangwa biganjemo abashobora guhungabanya umutekano w’abandi.
Mu kwezi gushize u Rwanda rwirukanye abarundi basaga 1400 byavugwaga ko baba mu Rwanda mu buryo butemewe n’amategeko ndetse ko nta n’ibyangombwa bagiraga bibemerera kuba mu Rwanda.
Icyo gihe, Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu w’uburundi PASCAL Barandagiye wari watumwe na Leta y’Uburundi kwakira abirukanwe, yavuze ko u Rwanda ari umuturanyi mubi.
Ikibazo gitera gushotorana, ibitangazamakuru bitandukanye bivuga ko byaturutse kukuba u Burundi bwarashinje u Rwanda kuba rutoza impunzi zigamije guhungabanya umutekano no gukuraho Perezida Nkurunziza mu Burundi. Ibi birego u Rwanda rwakomeje kubihakana.
Jean Pierre-Imirasire.com

Exit mobile version