Icyitwa Francophone gishobora gushwanyuka kandi kigahesha isura mbi igihugu cy’Ubufransa kubera gusa gushyigikira igihugu kitubahiriza uburenganzira bwa muntu nk’u Rwanda.
Amakuru agera kuri Rnc France nuko hari ibihugu by’Iburayi ndetse nibyo muri Afrika kugeza iyi saha bishyigikiye umukandida wa Canada madame Michaëlle Jean.
Uyu Michaëlle uhanganye na madame Mushikiwabo niwe warusanzwe ayoboye uyu muryango bivuge ko iyi yarikuba ari mandat ye ya kabiri.
Igihugu cy’u Rwanda cyakoresheje amafranga menshi cyane ubwo Mushikiwabo yazengurutse Isi yose ashaka uko azashyigikirwa mumatora azaba kuri 11 na 12 muri Erevan Arménie.
Nanone kandi u Rwanda rwakoresheje cyane inshuti yarwo bwana perezida wa komisiyo y’ubumwe bwa Afrika Moussa Faki Mahamat kugirango ashobore guhuza abakuru bibihugu bya Afrika hanyuma candidature ya Mushikiwabo ishobore kuzashyigikirwa, ibi uyu mugabo yabigezeho kuko kuri 26 zukwa 09 2018 munama ya UN yabereye New York uyu mubonano wabayeho.
Hano Kagame yaboneyeho gushaka ministre w’intebe wa Canada kugirango amusabe guharira Mushikiwabo kururiya mwanya.
Ariko ministre w’intebe wa Canada yahakaniye Kagame.
Ikibazo cya candidature ya Mushikiwabo cyatangiye gutera ibibazo muri France, hano twakwibutsa ko France itagira ambasaderi uhagarariye France mu Rwanda kuko leta y’u Rwanda yabyanze.
Amakuru Rnc France ikomeje kubona nuko amatora azaba ejobundi ashobora kurangira Mushikiwabo atsinzwe cyangwa umuryango wa Francophone ukajya muri crise yigihe kirekire.
Icyo twakongeraho kuribi nuko gushyigikira candidature ya Mushikiwabo nugushyigikira amahano yabaye mu Rwanda nazakomeza kubaho mugihe kizaza, leta y’u Rwanda mugihe itaragera kurwego rwo kubahiriza amahame arengera uburenganzira bwa muntu n’icyaha gikomeye gushyigikira u Rwanda.
Umuryango wa Francophone ufite ikicaro i Paris muri France.
RNC France