Site icon Rugali – Amakuru

Umwongerezakazi Uwamahoro Violette yasabye kuburana adafunze kuko atwite

Uwamahoro Violette, Umunyarwandakazi ufite Ubwenegihugu bw’Ubwongereza uherutse gufatwa na Polisi y’igihugu, akekwaho uruhare mu bugizi bwa nabi, yagejejwe imbere y’ubutabera, aburana ifungwa n’ifungurwa.

Uwamahoro Violette arashinjwa ibyaha bitandukanye birimo guhungabanya umutekano

Ubushinjacyaha bugaragaza ko Uwamahoro ashinjwa kugira uruhare mu bikorwa bikomeye by’ubugizi bwa nabi, guhungabanya umutekano, kugambanira igihugu no gushaka guhirika ubutegetsi buriho.

Mu ngingo zatanzwe na Mukamusoni Antoinette umwunganizi w’Uwamahoro, asaba ubutabera ko yaburana adafunze, yagaragaje ko atwite inda y’amezi atanu.

Yagaragaje kandi ko nta mpungenge zo gutoroka zikwiye kubaho kuko bafite ibyangombwa bye byose n’umwirondoro we uhagije.

Uwamahoro Violette (wambaye ikoti ry’ubururu bwijimye) n’umwunganizi we Mukamusoni Antoinette

Uru rubanza rwasubitswe kugirango izi ngingo zose zagaragajwe, zigweho, rukazasubukurwa ku itariki bya 27 Werurwe 2017.

Source:  http://www.kigalitoday.com/ubutabera/amakuru/article/umwongerezakazi-uwamahoro-violette-yasabye-kuburana-adafunze-kuko-atwite#sthash.ViNj3jr2.dpuf

Exit mobile version