Nkuko twabibasezeranyije ko tuzabagezaho amakuru yikiswe umwiherero wa FPR Inkotanyi muri France dore muri make.
Inkotanyi zabanje gutegura ibintu by’Umwiherero mwibanga rikomeye amanama arakorwa muri France arakorwa hirya nohino muri Europe yewe amanama arakorwa no mu Rwanda ngo baje gukora amateka akomeye kandi atazibagirana muri France.
N’ubwo ibi byose byategurwaga P5 twakurikiraniraga ibintu hafi kumanywa na ninjoro.
Twihuse kw’itariki nyirizina 29/06 inkwakuzi zirahagurutse zigiye kwinjira muri Lille zikubitana na Gendarmerie zari ziziteguye batangira kuzikura muma modoka no kuzisaka kugirango barebe niba nta bikorwa by’ubugizi bwa nabi intore zitwaje.
Intore zigeze aho zihurira, nkabafashe bisi yarimo abantu mbarwa baherekejwe na Polisi kugera bageze aho bakorera inama.
Ariko mbere yuko inama nyirizina iba mbere yaho gato abasabye uruhushya rwo guterana bahamagawe mbere bashaka kubambura uruhushya rwo guterana kuko umujyi wa Lille warugize impungenge ko utewe nabicanyi bazasigira isura mbi ako Karere.
Ariko habayeho gutakamba bikomeye hiyambazwa abantu benshi bakomeye hanyuma babemerera gukora inama ariko bashyirirwaho amabwiriza.
Icyambere kwinjira aho bakorera inama ntakuhasohoka kugeza inama yabo irangiye.
Icya kabiri inama irangira burira imodoka bagenda ntakubabona bazerera mumujyi wa Lille by’umwihariko kubona umuntu wambaye umwambaro uriho ibirango bya FPR Inkotanyi iminsi ibiri yose ntakugera hanze.
Ibintu byose byasabwe byarubahirijwe umwiherero uraba ariko mugahinda gakomeye.
Urebye icyo FPR Inkotanyi yari yarateguye nukuza kwiyamamaza ikigira nkaho yafashe igihugu cya France maze bagaca ibikuba kw’Isi yose ngo France na FPR Inkotanyi.
Umwiherero wose kujujura byari ngo IBIGARASHA byivanze muri gahunda yacu!!!.
Biratangaje ukuntu ibintu byari byateguwe nukuntu Senateri Tito Rutaremara yabisanze.
Ngo yarazi ko hari abanyamuryango bashya benshi cyane bazaza kurahizwa ndetse ngo harimo nabazungu!!!.
Byarangiye ntamunyamuryango mushya babonye ntanuwo barahije, ngo bari biteguye kubona abasezeye mumashyaka atavuga rumwe na Kagame bazaza kurahira kuruwo munsi.
Umubare wa b’Ambasaderi warukabije kuba mwinshi ariko abaturage bahagarariye ntibashoboye kubyitabira ugereranyije n’ubwinshi bwa abanyarwanda batuye muri Europe.
Byonyine abanyarwanda batuye muri France iyo babyitabira nta salle bari kubona.
Dore ba Ambasaderi bari bahari maze mubigereranye nibihugu batuyemo nabanyarwanda bahatuye.
1, Ambasaderi Jacques Kabare France.
2, Ambasaderi Nyaruhirira Désiré, Ambasaderi, wa Kagame m’Umuryango w’Ibihugu bikoresha Igifaransa, OIF, France.
3 ,Ambasaderi Rugira Amandin Belgique
4, Ambasaderi Jean Pierre Karabaranga,Ubuholande.
5, Ambasaderi Ngarambe François Ubusuwisi.
6, Ambasaderi Igor César Ubudage.
7, Ambasaderi Karitanyi Yamina i Londres mu Bwongereza.
8, Amb. Nkulikiyinka Christine muri Suède.
9, Ambasaderi Nkurunziza William Tulikiya.
Mwongereho Senateri Tito Rutaremara wazanye na MUKAZAYIRE Nelly Komiseri muri FPR Inkotanyi nabahagarariye ama Banki na Rwandair.
Mubyukuri urebye aba bantu tuvuze hejuru uko bangana nibihugu bahagarariye uko bingana umubare wari kuza mu mwiherero wari wakozwe kandi bari kwivuga ibigwi bikomeye cyane amateka akandikwa.
Ariko turashima cyane abanyarwanda benshi cyane babiteye umugongo kuko barebye kure cyane.
Mutegereze gato nyuma y’umwiherero muzumva ikizakurikira.
Rnc France turashima cyane abagize uruhare bose kugirango ibintu bigende neza.
Bwana Tito Rutaremara ndizera ko uzatanga amakuru ya nyayo uyageze kuwa gutumye.
RNC France