Site icon Rugali – Amakuru

UMWICANYI PAUL KAGAME KU GITI CYE YAKOREYE IYICA RUBOZO MAJOR CALLIXTE SANKALA

Icyumweru gishize n’igihe cyo gutekereza no kwiyumvisha ukuntu umuntu muzima yakwishimira cyangwa yashyigikira ubutegetsi bw’igitugu gikarishye bwica nta mpuhwe abaturage babwo kandi bukomeje guhungabanya uburenganzira bw’ikiremwa muntu ndetse n’ibindi byaha biri kwibasira inyoko muntu.

Kuringe icyi cyumweru gishize n’igihe ntazibagirwa mu mateka yange nk’igihe cy’ubugome ndengakamere aho umukuru w’igihugu Perezida Paul Kagame Ku giti cye akorerera iyica rubozo inzirakarengane.

Kw’itariki 30 Mata, nyuma yuko yari amaze icyumweru cyose abuyera hanze, Kagame yasesekaye Ku kibuga cy’indege I Kanombe mu masaha ya saa 18:00 nuko ahita ajya mu rugwiro ubwo itsinda ryari ryajyanye nawe buri wese ajya iwe kuruhuka yibwira ki Shebuja ageze imuhira amahoro kandi nawe cyo kimwe nabo agiye kuruhuka.

Kagame ago kujya kw’icumbi rye my kiyovu ahubwo yerekeje Muri village urugwiro, ahageze yakoze ibyo asanzwe akora buri gihe iyo avuye kubuyera mu mahanga aribyo kujya muri sauna hanyuma inkumi ziza kumukorera massage hanyuma anywa potage kuko ubusanzwe Kagame ntakunze kurya cyane kubera uburwayi amaranye igihe bw’impatwe ( kutituma neza) mu myaka 20 yose yagiye kenshi agirwa inama n’abaganga batandukanye ko umuti ari ukubagwa maze nawe arabyanga kubera ubwoba ahubwo ahitamo kuzajya annya ari kuníha.

Nyuma yo guhutera ako gasupu koroshya munda Kagame yahise areba umupira wahuje Tottenham na Ajax, umupira urangiye yahise ahamagara ukuriye abajepe Brig Gen Willy Rwagasana amubwira gutegura abajepe bamuherekeza ko ngo hari umuntu agiye gusura.

Mw’ipantalo ya kaki, ishati n’ijaketi y’umukara Kagame yasohotse mu Rugwiro feri ya mbere ayifatira kuri Gereza ikarishye ya Gisirikare yo Ku Mulindi, umuntu yari aje gusura ntawundi utari Maj Callixte Sankala.

Ageze Ku Mulindi, umwicanyi Kagame yasabye abasirikari yasanze Ku burinzi kumuha dossier ya Sankala ikubiyemo ibibazo n’ibisubizo yagiye ahatwa maze ayinyuzamo amaso, arangije asaba ko bamuzanira Sankala mu cyumba bakoreramo iyica rubozo kidasohora amajwi kizwi kw’izina rya NDABYEMEYE

Iyo Dayimoni y’uruzingo rw’umusazi ubwo yinjira muri Ndabyemeye isanga Sankala bamuhambiriye cyane (Bamukanyaze) Ku ntebe y’amashanyarazi, Kagame acecetse yamaze nk’iminota nk’ibiri ari kwitegereza Sankala maze aramubwira ngo ngaho tangira uririmbe imwe muri za ndirimbo zawe?

Ku batabizi Sankara yasohoye album ikubiyemo indirimbo zamagana ubugome n’ubwicanyi bwa Kagame, izo ndirimbo Kagame akaba azanga urunuka

Amakuru duhabwa n’ababihagazeho atubwira ko Sankara yaramaze imimsi 4 akorerwa iyica rubozo Ku mubiri no mu mutwe bityo ko nta ndirimbo nimwe yigeze aririmba ko ahubwo yacecetse akubika umutwe, ibi byarakaje Kagame maze ahita amubwira ngo agasuzuguro karacyakurimo sha! Ndava hano nkagukuyemo nuwo muzahura uzamubwira iyi nkuru.

Ryari ijoro rirerire kuri Sankara, iryo joro umwana w’imfubyi yakorewe iyica rubozo ry’ubwoko bwose bubaho n’ubutabaho na Paul Kagame ubwe, iryo joro ritindi, Sankara yafatishijwe umuriro, bamujombagura udushinge duto bagamije kumwumvisha ububabare bukabije, bamukiniyeho uko bashoboye bamushyira utwuma hagati y’intoki n’amano ubundi bagakandana imbaraga bagahonyanga.

umugome Kagame yakoreye Sankara iyica rubozo ryitwa Clean torture iri akaba ari iyica rubozo bakorera umuntu nta gisebe cyangwa kubyimbirwa bamuteye ahubwo bakumvisha gusa uburibwe kugeza aho wumva ko gupfa byaba byiza kurutaho aho gukomeza kubabazwa gutyo

Mu kanya gato babaga bamuhaye ngo atore akuka adapfa, Kagame yashinyaguriraga Sankara amusaba kurirmba za ndirimbo ze Sankara mu marira menshi avanze no kuniha agashaka akuka akaririmba ngo arebe ko yagabanyirizwa uburibwe

Ku Bantu bazi neza Kagame iki s’ikintu gishya mu matwi yabo, Kagame azwiho ubwicanyi ndengakamere, iyica rubozo, Genocide n’ubundi buryo bwose bubaho n’ubutabaho bwo kubabaza ikiremwamuntu kugeza aho wowe wasabira gupfa ukabibura.

Iryo joro Sankara mu buryo bukomeye bigoye kwiyumvisha yababajwe na Kagame kuburyo atavuwe bishoboka ko atazigera abyara cyangwa ngo atere akabariro kuko yanakorewe iyica rubozo mu myanya ndangagitsina kuko Kagame yategetse ko bamwumvisha no Ku buribwe Ku gitsina cye abihagarikiye.

Iryo riyica rubozo ryatangiye hafi mu masasita yijoro rimara amasaha ane kuko ryarangiye mu ma saa cyenda zijoro kw’itariki ya mbere Gicurasi Kagame amaze kumva anyuzwe nibwo yategetse imbwa ze gutangaza mu binyamakuru ko bafite Sankara nuko ahita agenda, Sankara nawe wari wabaye intere asubizwa mu buroko atakibasha kuvuga, kumva no kugenda.

Nyuma y’imyaka 18 Majoro Callixte niwe wenyine Kagame akoreye iyica rubozo Ku giti cye, mu kumubabaza Kagame ntiyari yitaye kuba yagira amakuru amukuramo kuko ibyo DMI ze zari zarabirangije kera, ahubwo icyari kimuraje inshinga nukumushinyagurira no kumwumva aririmba indirimbo ze mw’ijwi ry’agahinda n’umubabaro mwinshi yamuteraga

Byanditswe na RPF Gakwerere bishyirwa mu Kinyarwanda na Benito Kayihura

Exit mobile version