Site icon Rugali – Amakuru

UMWICANYI PAUL KAGAME ARI GUSAMBA ATA IBITABAPFU

Ubundi iyo hari imirwano hagati y’abantu babiri uneshejwe usanga ata ibitabapfu. Akubita hepfo agakubita haruguru, agafata iki akareka kiriya, agashaka kwinjira mu muryango yarasanzwe anyuramo ukamubana muto, agahitana ikimwitambitse imbere cyose, ngibyo ibiri kuba kuri Paul Kagame. Umwicanyi Paul Kagame arasamba ata ibitabapfu. Ubukozi bw’ibibi bwe bukomeje kujya kuri bose babireba, ubwicanyi bwe abantu bajyaga bumva bakagira ngo n’ayabantu we ubwe yabwishyiriye kuri bose babireba, ihubuka rye no kutagirwa inama kwe nibyo bizamurangiza.

Ngo none izo ntore zanze kurasa ku kiremwa muntu nkazo yazishyize ku kagozi. Izi ntore zabikoze zizi icyo zikora. Zemeye kwitanga kubera ubumuntu bwazo kuko ntawe utazi neza ikiguzi cyo kuvuguruza umwicanyi Paul Kagame. Ariko nongere nibutse umwicanyi Paul Kagame ko nawe ava amaraso kandi ko ntacyo akinzeho gusa n’uko igihe n’umunsi bye bitaragera. Baravuga ngo ntawe urusimbuka rwamubonye, icyo nakwemeza Paul Kagame we n’uko igihe ruzagushaka rutazakubura. Komeza wice, ukandamize, uhonyore, wicishe inzara abantu ariko umenye ko bitazahoraho.

Uwo muryango w’unze ubumwe w’ibihugu by’Afurika AU witwa ngo urayobora ko umenya manda yawe utazayiheza? Wananiwe no kwihangana ngo wihe akabanga byibura ugere no mu cya kabiri cy’umwaka. Yewe ntibyagukundira kuko inyota ufite y’amaraso uyirusha urupfu benebyo. Baravuga ngo urupfu rurarya, genda Kagame ntiwarushwa n’urupfu kurya.

Yanditswe na Ange Uwera

Exit mobile version