Site icon Rugali – Amakuru

Umwicanyi Kagame afitiye OIF imigambi miremire!

Rwanda: OIF igomba gusenyuka niba idafashije Kagame kwica abanyepolitiki, niyo mpamvu Twagirimana yanyerejwe!
Nyuma y’aho Paul Kagame yifatanyije na mushuti we perezida w’Ubufaransa Emmanuel MACRON mu kwinjiza Louise Mushikiwabo mu buyobozi bwa OIF (umuryango mpuzamahanga w’ibihugu bivuga ururimi rw’igifaransa); ku mbuga nkoranyambaga hakomeje kugaruka ikiganiro Paul Kagame yagiranye n’itangazamakuru maze avuga ku biganiro yagiranye n’abayobozi b’igihugu cy’Ubwongereza ubwo yari agiye kubasobanurira impamvu yafashe icyemezo cyo guca ururimi rw’igifaransa mu Rwanda; dore ko izo ndimi zombi arizo zivugwa ku migabane yose y’isi! Ubwo yabisobanuriraga abanyamakuru, Paul Kagame yavuze ko umuryango w’ibihugu bivuga igifaransa uramutse usenyutse ibyo byamushimisha!
Muri icyo kiganiro n’abanyamakuru Paul Kagame yasoabnuye ibyo yaganiriye n’abongereza Kagame yagize ati :”Ibyo twaganiraga muri rusange bijyanye n’ibyabaye hagati yacu n’abafaransa, njye nabasobanuriraga ibyabaye n’icyatumye biba bakabyumva gusa, nta nubwo nifuzaga no kumenya icyo babitekerezaho kuko numva bitabareba; bitaba nk’iby’abanyafurika bandi babanza kujya gukora ikintu bakabanza gutelefona kugirango babaze, ntabwo aribyo njye ndeba. Ururimi rwanjye ni ikinyafurika, ibya francophonie ni ukubibamo gusa, hagira ikivamo kizima kikavamo, byaba bidashotse ntibishoboke, ntabwo bintera umwanya rwose nk’abantu benshi uko babivuga. Bigize ingaruka nakwishima, ifunze ikavaho, ikomeje ikabaho, byose ni kimwe kurinjye ntacyo bimbwiye…Ntabwo byambuza gukora icyo ngomba gukora ngo nkingire ubuzima bwanjye noneho igihugu gipfe abantu bapfe!”
Exit mobile version