Ukuboko kw’Ingabo z’igihugu kurahagera – Gen Kabandana yaburiye abari mu mahanga batekereza gukomeza Jenoside. Umugaba Mukuru wungirije w’Inkeragutabara, Major General Innocent Kabandana, yasabye Abanyarwanda kurushaho kwigisha abato amateka nyakuri y’u Rwanda, anakomoza ku bari mu mahanga bakomeje guhembera ingengabitekerezo ya Jenoside.
Ni ubutumwa yatangiye kuri Televiziyo Rwanda kuri uyu wa Gatandatu, mu gihe Abanyarwanda bakomeje ibikorwa byo Kwibuka ku nshuro ya 26 Jenoside yakorewe Abatutsi.
Gen Kabandana yavuze ko kubungabunga amateka ari ngombwa kuko arimo ibintu byinshi, birimo ubwitange ndengakamere bw’abitangiye guhagarika Jenoside n’ubugwari bukomeye bw’abayikoze.
Yakomeje ati “Kugira ngo ibyo byose rero bitazatakara gutya tukabyibagirwa ndetse bikaba byanasubira, ibibi bikatugwira, ni uko tubungabuka ayo mateka, abazadukomokaho, u Rwanda rukazahora rwirinda ibyo bintu kandi rukirinda ko byasubira.”
“Mu buryo bwo kubibungabunga rero, tubanze tumenye ko hari abadashaka ko ayo mateka abungabungwa, cyane cyane abakoze bya bikorwa by’ubugwari, mujya mwumva imitwe itandukanye, hari ibintu bagira by’imvugo ko akazi katarangiye, kuri bo baza bakarimbura abasigaye, bakarimbura abantu bari muri uwo murongo ndetse bakarimbura n’izo nzibutso.”
Ibyo ngo bituma abantu bagomba kumva ko nta kwirara kuko abadashaka ko ayo mateka abungabungwa bagihari.
Yakomeje ati “Ikindi ni uko aya mateka yacu tugomba kureba uburyo tuyigishamo abana, tuyigisha hakiri kare tugahera mu rugo, tugaha umwana ibingana n’ibyo ashobora kwakira, tugahera aho dutuye mu midugudu no mu tugali, bikazamuka bikagera mu buryo bwuzuye mu mashuri.”
Yavuze ko Abanyarwanda bakwiye gukomera kandi bakarangwa n’ibikorwa bihamye, bakandika amateka yabo ku buryo abakiri bato bayamenya, bagasoma ibitabo, filime zakozwe ku Rwanda n’ibindi, imbuga nkoranyambaga n’itangazamakuru cyangwa inzibutso byose hamwe bigatanga ubutumwa ku buryo ibyabaye bitazasubira.
Yakomeje ati “Nkatwe nka RDF dufite inshingano yo gukumira icyo aricyo cyose cyahungabanya iyi nzira igihugu kirimo y’umudendezo n’ubwisanzure ndetse n’umutekano w’Abanyarwanda.”
“Abo bose mwumva bashaka kuzimanganya amateka, barabikorera hanze y’igihugu, ariko naho ukuboko kw’Ingabo z’igihugu kurahagera, dukoranye n’ibihugu duhana imbibi ndetse n’ibihugu bya kure, nta cyahungabanya u Rwanda, ntacyagarura muri ibyo ngibyo.”
Yavuze uburyo Ingabo z’u Rwanda nyuma ya Jenoside zatanze umusanzu mu gusana u Rwanda, zigacyura impunzi zisaga miliyoni eshatu mu gihe cy’amezi atatu, zigahumurizwa ndetse zikongera gutuzwa, na nyuma ingabo zarwo zihangana n’ibitero by’abacengezi kugeza batsinzwe mu 2001.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi Ushinzwe Amashuri Abanza n’Ayisumbuye, Twagirayezu Gaspard, yavuze ko mu buryo abana bigishwamo amateka ku ishuri, ari ngombwa ko no mu rugo bigishwa amateka y’ukuri, ngo hato batigishwa ibitandukanye.
Yakomeje ati “Umubyeyi wese yari akwiye kuba yifuriza umwana we ibyiza. Ariko iyo wigishije umwana wawe kwanga mugenzi we, ukigisha umwana wawe amacakubiri, uba urimo kumwicira ejo hazaza n’ah’igihugu.”
“Ababyeyi rero bakangurirwa gutekereza u Rwanda bashakira abana babo, u Rwanda ruzira amacakubiri, rwa Rwanda Abanyarwanda bashyize hamwe, u Rwanda Abanyarwanda tugenda tugashaka ubumenyi tukabushyira hamwe kugira ngo twubake igihugu cyacu.”
Kuba urubyiruko ari bo benshi mu gihugu, ngo bishimangira ko umuntu wakwangiza ibitekerezo byabo yaba ahemukiye igihugu cyose.
Umuyobozi w’Ibitaro bya Rwamagana, Dr Abdallah Utumatwishima, yavuze ko impamba nyakuri urubyiruko rukwiye guhabwa ari ukumenya amateka y’ukuri y’u Rwanda.
Yakomeje ati “Imyaka 26 ishize Abanyarwanda biga ibyiza, babifatishe amaboko yombi, bakunde u Rwanda, babe abanyarwanda nyabo.”
Yakomeje avuga ko nta kintu cyiza umuntu yabona igihe atekereza kugirira nabi u Rwanda.
Source: Igihe.com