Mpakaniye Lazaro w’imyaka 53 y’amavuko wishwe, mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu yari apanze kurara irondo hamwe na bagenzi be. Bigeze mu masaha ya saa sita z’ijoro, abari baraye irondo muri uyu mudugudu baza kubona igitoki byagaragaraga ko kibwe n’umuntu akagihisha aho ngo aze kugitwara mu rukerera. Aba bari baraye irondo bahise bakeka mugenzi wabo Mpakaniye Lazaro kuko ngo n’ubusanzwe abaturage bajyaga bavuga ko yiba ibitoki, niko kubimenyesha umukuru w’umudugudu wa Karuhura witwa Nkusi Ignace.
Nk’uko umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Uburasirazuba, IP Emmanuel Kayigi yabishimangiye mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru Ukwezi.com, ngo muri iryo joro umugore w’uyu mukuru w’umudugudu yageze aho abo banyerondo bari abona igitoki bafite cyaciwe mu kwabo kandi bakomeza gukeka ko Mpakaniye ari we wakibye akagihisha ngo nava ku irondo mu rukerera aze kugitahana, maze ubwo aba amukubise inkoni mu mutwe. Umugabo we Nkusi Ignace na we yahageze nyuma maze akubita Mpakaniye amugira intere, bamujyana kwa muganga ariko ahita apfa.
IP Emmanuel Kayigi ati: “Nyakwigendera yari apanze mu barara irondo, yari kumwe n’abandi bantu bari bari ku irondo, baza kugwa ku gitoki ahantu noneho baravuga ngo iki gitoki cyibwe kandi ngo kanaka ni we dukeka kuko asanzwe avugwaho kwiba, noneho umugore w’umukuru w’umudugudu ajya kureba aravuga ngo iki gitoki ni icyacu, ndetse afata inkoni arakubita, umugabo we ari na we mukuru w’umudugudu na we ahageze arakubita aza ari uwo guhuhura, amukubita abari ku irondo barebera, kuko ngo uwo mukuru w’umudugudu aratinyitse ngo ni umudemob (yahoze mu gisirikare) ngo baramutinya, ubwo yakubise umuntu kugeza anegekaye bamujyanye kwa muganga ahita apfa.”
IP Emmanuel Kayigi avuga ko umukuru w’umudugudu Nkusi Ignace yahise atabwa muri yombi akaba afungiwe kuri sitasiya ya Polisi ya Kiramuruzi, hamwe n’abo banyerondo kuko nabo batigeze batabara umuntu uri mu kaga kandi bari bashinzwe umutekano muri iryo joro. Aha agira ati: “Uwo mukuru w’umudugudu yafashwe, n’abo banyerondo na bo urumva ko bafite uruhare kuko n’ubwo batakubitaga ariko guhagarikira umuntu bakarebera, ni ukudatabara uri mu kaga na bo tubakurikiranye kuri icyo cyaha. Icyo twibutsa ahangaha ni uko umuntu niba ari ku irondo, ni irondo ry’umutekano, ibintu byose biba biba bimureba.”
IP Emmanuel Kayigi asaba abayobozi kwirinda kuzajya bihanira kuko bitemewe, kandi umuntu wese akumva ko urwego rwose yaba arimo adafite uburenganira bwo kwihanira mu gihe hari inzego zibishinzwe. Kugeza ubu umurambo wa nyakwigendera wajyanywe mu bitaro bya Kiziguro naho abakurikiranyweho urupfu rwe bafungiwe kuri sitasiyo ya Polisi ya Kiramuruzi.
Boniface Twagirimana,Boniface Twagirimana Vice Perezida wa FDU Inkingi, yagize icyo abivugaho ku rubuga rwe rwa Facebook: “Buri gihe Demob demob, Inkeragutabara,ba Chair man ba RPF ngo bakunze gutinywa na rubanda ibi bigatuma ngo bakora ibyo bashatse ntacyo bikanga .Ejo nibwo narebaga amakuru kuri Tv1 nabwo muri iyi ntara ngo hari chair man wamaze abaturage abakura amenyo n’amahiri kandi ngo umuyobozi w’umurenge abaturage bamuregera akaruca akarumira ngo kubera gutinya uyu chair man.Ok ni byiza ubwo wenda uyu yatawe muri yombi reka twizere ko azahanwa!”
Source: Ukwezi.com