Site icon Rugali – Amakuru

Umwera uturutse ibukuru bucya wakwiriye hose cg abagabo bararya imbwa zikishyura -> Bugesera: Umugabo n’umugore biciwe mu rutoki bivugwa ko bafashwe basambaniramo

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 19 Werurwe 2018, umugabo n’umugore basanzwe biciwe mu rutoki bivugwa ko bari bafashwe basambaniramo, abana umugore wishwe abereye mukase bakaba ari bo bakekwa ko babigizemo uruhare ndetse batawe muri yombi na Polisi ikorera mu karere ka Bugesera aho ibi byabereye.

Abishwe ni umugabo n’umugore basanzwe batuye mu murenge wa Musenyi mu karere ka Bugesera mu ntara y’Uburasirazuba. CIP Methode Rubagumya ushinzwe ubugenzacyaha mu ntara y’Uburasirazuba, yatangarije ikinyamakuru Ukwezi.com ko ku isaha ya saa mbiri zo kuri uyu wa Mbere tariki 19 Werurwe 2018, ari bwo imirambo y’aba bishwe yabonetse.

CIP Rubagumya yatangaje ko icyo Polisi yamenyeshejwe n’abaturage ari uko abana uyu mugore asanzwe abereye mukase basanzwe batabanye neza na we bamushinja gusesagura imitungo y’umugabo we ari nawe se w’aba bana, aho bavuga ko ayisangira n’uwo mugabo biciwe hamwe. Mu ijoro ryo ku Cyumweru, ngo aba bana bari babonanye uwo mukase ari kumwe n’uwo mugabo biciwe hamwe basanzwe babashinja ko basambana.

Abana uyu mugore wishwe yari abereye mukase, batawe muri yombi ubu bakaba bafungiwe kuri sitasiyo ya Polisi ya Nyamata mu karere ka Bugesera mu gihe iperereza rigikomeje. CIP Methode Rubagumya avuga ko abishwe ntawigeze agaragariza Polisi ko yabafashe barimo gusambana, iperereza rikaba ari ryo rizagaragaza koko niba byaba ari ukuri nk’uko abaturage babivuga.

Ukwezi.rw

Exit mobile version