Site icon Rugali – Amakuru

Umwanzi agucira akobo Imana igucira akanzu! U Rwanda rwambitse u Burundi amabi ariko imana yabukinguriye akanzu muri WAKANDA

Ariko muribaza iyo intore za Kagame aba arizo zanyuze muri iyi filimi ya WAKANDA? Ubu baba bagiye kuzatumena amatwi birirwa bavuga izo ntore zabo muri WAKANDA. Ariko ndumva ntawe byari gutangaza ko iyo bamaze kumenya ko abanyuze muri filimi batavuga rumwe nabo bahita binumira bahagarika kuyitaka nkuko babikoze kuri filimi Hotel Rwanda bamaze kumenya ko uwo bayikiniye ariwe Paul Rusesabagina atari kumwe nabo.

Mwese murabizi ibyakurikiye kuri Hotel Rwanda na Paul Rusesabagina na nubu baracyamwirukaho wagirango abantu hafi ibihumbi 2 yakijije niba ntibeshye ntabwo ari ibiremwamuntu. Nongere nshimire imana yo yafunguriye akanzu u Burundi n’abarundi nyuma yaho Paul Kagame ashatse gutwita u Burundi no kububeshyera ngo habayeho Jenoside. None reba isi itangiye kumenya ko mu Burundi hariyo n’ibindi bintu byinshi byiza cyane. Halleluyah!

Exit mobile version