Site icon Rugali – Amakuru

Umwana we yari agiye kwanduzwa SIDA n’umukozi, ahita areka akazi ashinga crèche y’impinja

Uyu mubyeyi w’abana batatu avuga ko igitekerezo cyo gushinga irerero ry’abana b’impinja cyaturutse ku byamubayeho ubwo umwana we yarerwaga n’umukozi nyuma akaza kumenya ko afite ubwandu bwa SIDA ndetse ko yajyaga aha ibere umwana we muto.

Avuga ko umwana we yaje kurwaragurika agafata umwanzuro wo kujya kumusuzumisha. Ati « Nasanze Imana yarakinze akaboko ataranduye. »

Uyu mubyeyi wagiye gupimisha umwana we afite ubwoba avuga ko uku kurwaragurika k’umwana we bishobora kuba byaratewe n’umwanda kuko uyu mukozi atamwitagaho uko bikwiye. Ati « Umuntu nk’uwo na we aba akeneye kwiyitaho hanyuma rero ukamusigira n’umwana. »

Assia yahise aca ukubiri no gukoresha abakozi mu rugo avuga ko atabarenganya kuko na bo baba bakora ibyo badafiteho ubumenyi buhagije kuko nta shuri baba barabyizemo.

Ati « Tuzana abantu tutazi, ni abantu tuyora mu mashyirahamwe cyangwa aho tutazi tukabazana, sinabarenganya kuko umuntu ashobora kuguha inshingano ariko ibyo aba agukoresheje uba ari nta bumenyi ubifiteho, utanabishoboye cyane cyane ko umuntu adakora imirimo yose. »

Ubu buhamya bw’akaga yari agiye guhura nako avuga ko bwatumye atekereza ko ibi bishobora kuba ku bandi babyeyi agahitamo kureka ibyo yakoraga byose kugira ngo ahangane na byo.

Assia yakoraga ubucuruzi bwambukiranya imipaka yaretse aka kazi ashinga irerero Belisheba Day Care ry’abana bato kuva ku bafite amezi atatu kugeza ku myaka ibiri.

Ati «N’ubwo nagize amahirwe Imana igakinga akaboko hari abandi bafite abana bandujwe, ndavuga nti mu rwego rwo gukumira ubu bugome reka ntange ubuhamya uretse no kubivuga gusa ngire n’ikintu cyatabara impinja dore ko umwana arerwa neza muri ayo mezi. »

Gusa ngo ababyeyi bagana iri rerero ry’impinja baracyari bacye kuko batarumva akamaro karyo, akavuga ko umwana warezwe n’umukozi atagereranywa n’uwarezwe n’ababyeyi be cyangwa uwarerewe muri izi nzu zibifitiye uburenganzira.

Ati «  Muri Garderie umwana araza agasanga umuntu wabyigiye ubifitiho experience, asanga umuntu utamukubita, agasanga umuntu ufite umwanya wo kumutega amatwi, muri garderie umwana ahasanga umuntu umuha uburenganzira bwe,…ntabwo umukozi ashobora gufata umwana ngo amuhe ya minota 30 ya buri munsi yo kumukinisha. »

Ngo n’imico y’abana barezwe n’abakozi isa ukwayo.

Ati « Tuba dufite abakozi b’abakobwa umusore akamuhamagara kuri telehone, kandi nawe sinamurenganya aba afite uburenganzira bwo gukundana, hari amagambo rimwe y’urukozasoni avuga kubera ko umwana afite umutwe ufata cyane akaba arabifashe wava ku kazi akabigusubiriramo. »

Agarukira abakozi agira ati « Rimwe na rimwe turabarushya tukanabarenganya, niba yameshe ari bukenere gutera imyenda y’umwana ari bukenere kwoza ibyombo yaririyemo, ari bukenere kumutekera, urumva ni umuntu umwe wafashe umurundaho serivisi zose umwana ahabwa. »

Avuga ko muri Belisheda abana bitabwaho bagategurwa uko bazatangira amashuri y’incuke, birimo kubigisha amabara, uturirimbo tubakarishya ubwenge, abageze mu myaka ibiri bakabigisha indimi ku buryo najya gutangira amashuri y’incuke bizamworohera.

Uyu mubyeyi uvuga ko adashyize imbere inyungu z’amafaranga, ko igiciro cyo kureresha muri Belisheda kidakanganye kuko ugiyeyo bwa mbere atanga ibihumbi 90 Frw birimo ayo kwiyandikisha no kumutunga umunsi ku munsi, mu yandi mezi akurikiraho akajya yishyura ibihumbi 80 Frw gusa.

Avuga ko iki giciro kidakwiye kugira uwo gikanga kuko ubuzima bw’umwana butagira icyo buguranwa. Ishuri rye riherereye mu kagari ka Kiyovu mu murenge wa Nyarugenge haruguru gato ya Cercre Sportif uturutse mu Kanogo.

Ati « Ntabwo umwana wamurangura ku isoko, ureze neza umwana ejo hazaza ni yo maboko yawe kuko uburere tubaha ni bwo bubahahira muri cya gihe tuba dushaje. »

Assia avuga ko yifuza ko ibikorwa bye byakwaguka ku buryo yashinga amarerero mu bice bitandukanye by’umujyi wa Kigali kuko ababyeyi muri iyi minsi bahugiye mu gushaka ubuzima bityo bakaba bakeneye ibigo nk’ibi bibafasha kurera abana babo ntibahure n’ibibazo byo kurerwa n’abakozi.

Mukankundiye Donatille ukora muri Belisheda, avuga ko kuva yatangira gukora muri iki kigo ubuzima bwe bwahindutse kuko atakibura umwenda wo kwambara.

Ati « Urubyiruko rwinshi muri iyi minsi rukunze kwiyangiza ariko gukora hano biramfasha nkabona amavuta bitangoye nkanafasha umuryango wanjye. »

Uyu mwari uvuga ko gukora muri iki kigo bimuha amasomo y’uko azajya yita ku bazamukomaho, avuga ko na we yifuza kuzashinga irerero kuko yabonye rifasha umuryango nyarwanda.

Abana bazanwa muri iri rerero ngo bitabwaho cyane kurusha abasigirwa abakozi mu rugo

Muri kimwe mu byumba barereramo abana

Bateguye aho bazajya bicara bakagira byinshi batozwa bibategura kuzitwara neza mu mashuri y’incuke

Udutanda abana bato babaryamishamo

Mu byumba babaryamishamo biba bishushanyijemo udushushanyo tunezeza abana

Utuberceau tuba tunogeye ijisho kubera isuku

Iyo umwana bagiye kumwambika no kumuhindurira imyambaro bamujyana ahagutse

Berekwa udushushanyo tubafungura mu mutwe, bakigihshwa utuntu tunyuranye tungana n’imyaka yabo

Photo © M. Niyonkuru/Umuseke

Martin NIYONKURU
UMUSEKE.RW

Exit mobile version