Kigeli V Ndahindurwa wari umwami w’u Rwanda akaza gutanga tariki 16 Ukwakira 2016 ndetse akaba yaratabarijwe i Mwima ya Nyanza kuri iki Cyumweru tariki 15 Mutarama 2017, bizwi ko yatabarutse akiri ingaragu kuko atigeze ashaka umugore, ndetse nta n’umwana uzwi yabyaye, n’ubwo hari umujyanama we uherutse kuvuga ko amufite ariko akaba adashaka kuvuga aho ari. Ese uwo mwana ari he? Ni iki cyaba kibyihishe inyuma?
Nyuma y’urupfu rwa Kigeli V Ndahindurwa watanze afite imyaka 80 y’amavuko, byatangajwe ko uyu mwami yari afite umwana ariko bakaba badashobora guhita batangaza aho ari. Rukeba Claude Francois wari umujyanama wihariye w’Umwami Kigeli V Ndahindurwa kandi bakaba barabanye cyane, ni we wavuze iby’uyu mwana utari warigeze uvugwa n’undi muntu n’umwe.
Rukeba Claude Francois wari wanahamije ko mu gutabariza umwami hazahita himikwa uzamusimbura, yavuze ko abibwira ko umwami nta mwana afite bibeshya, aca amarenga ko byanashoboka kuba ari we uzamusimbura. Icyo gihe hari yagize ati: “Ibyo byo kuvuga ko nta mwana yari afite, twe ku ruhande rwacu tuzi ko hari umwana yari afite, ntabwo twanavuga aho ari ariko arahari.”
Mbere y’uko umwami atabarizwa, mu kiganiro ikinyamakuru Ukwezi.com cyagiranye na Rutijanwa Medard, umwe mu bagize uyu muryango wa Kigeli V Ndahindurwa, twamubajije niba umwana w’umwami na we azaba ari muri iyo mihango, maze mu gusubiza agira ati: “Ntabyo nzi, ibyo ni ibihuha ahari. Ntabwo mbizi kandi sinjya mbeshya, nta mwana we nzi waje kumuherekeza, kandi nta n’umwana we nzi ngo mvuge ngo uyu mwana ni uw’umwami ndamuzi”
Rutijanwa Medard wo mu muryango wa Kigeli, avuga ko nta mwana we azi
Mu mihango yo gutabariza Kigeli yabereye i Mwima ya Nyanza, byavuzwe kenshi ko umuntu ufitanye isano ya hafi na Kigeli ukiriho, ari mushiki we Specioza Mukabayojo. Ntawigeze n’umwe akomoza ku by’uwo mwana Kigeli yaba yarasize ariko utarigeze ukunda kuvugwa, ntihanavugwe aho ari.
Pasiteri Ezra Mpyisi, uretse kuba yarabaye umujyanama wa Kigeli V Ndahindurwa, yanamubaye hafi kuko ari nawe wamuhungishije, akamuba hafi mu buhungiro muri Uganda no muri Kenya, kugeza n’ubwo yamujyanaga muri Amerika. Mpyisi yagiranye ikiganiro n’ikinyamakuru Ukwezi.com, avuga ko abizi neza nta mwana Kigeli yabyaye, avuga ko icyo atekereza cyaba kibyihishe inyuma ari uko uwabitangaje yaba afite umugambi wo kumusebya no kwerekana ko hari ibyo azi abandi batazi, kandi ko yashagaka kumuharabika amwita umusambanyi.
Pasiteri Ezra Mpyisi ati: “Oya ntawe. Ni abamusebya, ni abamutera urubwa rwose. Yari ananiwe kurongora se? None bamuhinduye umusambanyi? Ni abamusebya. Iyo aba ahari mba muzi rwose pe! Cyangwa Rukeba kuko yari umuyoboke wa Kigeli, arashaka kwereka abantu ko hari icyo azi kurusha abandi ariko ni ukumusebya.”
Pasiteri Ezra Mpyisi avuga ko icyabujije Kigeli gushaka umugore ari mu mahanga akarinda agira imyaka 80 akiri ingaragu, ari uko yanze gushakira mu mahanga kandi cyaraziraga ku mwami, bityo akemeza ko uwabashije kwigomwa ntarongore, atari gukora ikosa ryo gusambana ngo abyare umwana mu buryo bugayitse.
Ukwezi.com