Site icon Rugali – Amakuru

Umwami nawe ni umunyarwanda nk'abandi. Ni byiza ko ataha aliko ntagomba gutaha wenyine.

Ubuhungiro bubabaza kimwe umwami n’utari umwami. Intambara nziza kandi irimo ubutabera, gusangira no gusaranganya ibyiza by’u Rwanda, ni ivugira impunzi zose.
Icyo nicyo Green Party yari ikwiye guharanira maze ubuhunzi bugacika. Ikindi kandi hari n’undi mukuru w’igihugu uri gutotezwa no kwicwa uruhagaze. Usibye n’ibigenerwa umukuru w’igihugu wacyuye igihe, yambuwe n’uburenganzira bw’umuturagihugu bw’ibanze buri mon n’ubwo kwivuza mu bitaro yihitiyemo.
None se uri mu kaga gakomeye ndetse kajyana ku rupfu ni umwami cyangwa ni Nyakubahwa Pasteur Bizimungu ? Ndasaba abayobozi ba Green Party kwisobanura kuri uko gusumbanisha abanyarwanda.
Aloys Simpunga

Exit mobile version