Site icon Rugali – Amakuru

UMWAKA WO KUGABANYA UBUJIJI

Siniriwe ngira uwo nifuriza Noheli nziza kuko bivugwako uwo mwana uhora yavutse atagira itangiriro ry’iminsi cg iherezo ry’ubugingo. Ni umutambyi iteka ryose mu buryo bwa Melekisedeki , uwo sekuruza w’abera Aburahamu akaba na sekuruza we, yahaye kimwe mw’icumi, nyuma y’imyaka n’imyaniko akabona kuvuka ngo adupfire ku musaraba, ari nacyo cyari kimuzanye. Umukirisitu uzajya gusakuriza abantu ngo yagiye kuzirikana akana Yezu kavutse, uyu mwaka tugiye gutangira, azave muri ubwo bujiji.

Bantu bo muri opposition rero namwe mbifurije kuzatangira umwaka mutakiruka inyuma y’umuyaga. Nagirango mbibutse ko nta n’umwe muri mwe undusha gupinga iriya ngoma cg kuyifuriza icyatuma irangira. Ikintu ntarimo rwose mbarahire muba mwiruka inyuma y’umuyaga. Nk’iyi ndege irangiranye n’uyu mwaka ntako ntabagize mbabwira ko nta diru/deal! Natwe tutagiye i Burayi kuvuga ubusa si uko twari twanze ubukire batwizezaga, ahubwo twangaga kuba injajwa ngo ku munota wanyuma tuzananirwe kwireba mumaso.

Erega n’utari umuhanuzi yarabibonaga, ko abatutsi bemeye kubijyamo biyemeje kwihenura ngo banabone amaboko y’abahutu! Muri opposition mbona hari abatutsi batekereza ko abahutu ari ibicucu, ukumva akubise ikintu aho ukibaza nibura niba abahutu b’abanyenduga cg abiwacu i Bwishaza ntacyo bumvise!!!

Abahutu namwe mwarambirije kuri iriya ndege muzikosore, buriya ni ubujiji bubisi. Mwatumye na bene wanyu b’abatutsi bacumura. Ndabarahiye mubatanze ubuhamya nta n’umwe wavugishije ukuri bose barabeshye. Namwe kandi nkeka ko hari ababeshye ko mwabemeye, ibyo nabyo ni ubujiji. Umwaka utaha uzababere muhire nta kwiruka inyuma y’umuyaga.

Kagame rero doreko abandi bo batanabaho, nkwifurije kuzavuga amagambo macye umwaka utaha, jya wihutira kumva utinde kuvuga. Nkwifurije kutazatuma nkwibutsa kohereza Rwema umuhaye n’impamba ikwiye umwami kuko bishobora kuba bibi cyane! Nkaba nkwifuriza kuzava mubujiji ukamenya uko bigenda kugira ngo umwega abe umwami, bikazakurinda biriya byose ujarajara mo kandi inzira ihari. Yego ni inzira y’abagabo ariko niba ushaka ko umuntu akubona nk’umugabo nukuyinyura, “nta cubu cubusa!”

Hagati aho kumpamba ya Rwema, uzabwire Kabarebe abe ariwe uyitanga, wowe ndabizi birakugoye, ariko Kabarebe we afite ukuntu bimworohera kuko na za maneko ze uzibwirwa n’ifaranga ritubutse aba yazipfunyikiye. Ikindi agomba gukora ku mufuka we kuko nta mujyanama umurimo, umuntu utagutota ngo urekure Rwema kandi ari umujyanama wawe mu bya gisirikali!

Yego Kabarebe kumwita umusirikali n’ugushinyagura ariko yakabaye yaranakubwiye ko na Rugigana atari umuntu wo gutotezwa kuriya. Nka biriya wavuze ejobundi ngo hapfuye abasirikari 2 cg 3, wakabihanaguje “kurekura” Rugigana. Byatanga morali mu barwanyi.

Umurwanyi wese azi ko wafunze Rugigana kugirango adatoroka bakamukurikira. Numurekura uzaba utanze morali mu barwanyi, n’abatoya batamuzi baramwumvise kuko abo wasigaranye, kurugamba nta n’uwamupfundura udushumi tw’inkweto. Sinkubwiye ngo umurekure yidegembye uko ashaka yishyire yizane, kuko yagutoroka kdi nanjye sinshaka ko agutoroka kuko nta nyungu mbifitemo nawe ubwe nta nyungu yabigiramo. Wamushyira ho uburinzi, akitemberera mu gihugu yaviriye amaraso, akabyungukira mo nanjye nkishima kdi iyo nishimye nawe ubyungukiramo cyane bikiyongera kuri ziriya nyungu nkubwiye hejuru.

Jye nta kindi nshaka muri Rugigana, uretse gutanga morali mu basirikali ugiye gukoresha ya mafuti yawe uzi, ikindi ni uko Rugigana twaruhanye igihe namaranye nawe kuva muri Gahinga na Butaro. Yari umugaba w’umugabo. Buriya rero abareba ibyo umukora barakunnyega bakanibaza n’icyo barwanira! Nta kintu bigufasha uretse guseba nubwo ntawutinyuka kubikubwira. Kumukanda ngo umwumvishe kubera ko avukana na mwene se, ibyo nabyo ni ubujiji cyane ko ari abantu babiri bakoze imirimo itandukanye mu gisirikali.

Ubuse mu minsi iri imbere, umuntu azadukire kariya gakobwa kawe keza agakubite kumunigo ngo ni uko kagize ibyago byo kubyarwa nawe? Byaba nabyo ari ubujiji. Hagati aho nubwo utantumiye mu bukwe bw’uwo mwana, uzamuhe inama zo kujya yubaha umugabo we no kwa sebukwe bose. Ntazagire uwo aneguriza izuru bitazamukoraho, umukwe ntaba mo umwana! Ubundi azabyare yororoke.
Ariko uriya muhungu aba bwoko ki? Byanezeza abaye ari umunyiginya, mwamye mutubyarira abana beza. Ariko icyo yaba ari cyo cyose nabyo ni byiza ni umunyarwanda. Mwifurije urugo ruhire.

Sinarangiza nta kubajije icyo ushaka kuri uyu muturanyi wa kabiri, hano hakuno aha, za Rugara. Ko numvise ngo ujya kuraguza mu mahanga, iyo ubanza ukumva n’abapfumu b’iwanyu?! Ntuzi ko bavuze ko ngo za Rugara ariho ugomba kwitondera cyaneee. Sinkubwiye ngo ujye wemera abapfumu ariko niba ubuze ubwenge ukabajyamo ujye uhera ku b’iwanyu bose umwuka ubarimo ni umwe.
Ngaho reka mbifurize mwese umwaka mushya uzira ubujiji bubyara ubugome.

H.T. Sankara

Exit mobile version