Site icon Rugali – Amakuru

UMWAKA WA 2021 USIZE U RWANDA RUHAGAZE RUTE MURI DIPOLOMASI? ESE ABAREZE PAUL KAGAME BABA BAMUREKUYE NGO ACUKE?

By Valentin Akayezu

 Abahanga mu birebana n’imibanire y’Ibihugu bagaragaza ko hashobora kubaho uburyo bwinshi ibihugu bishobora gushingiraho umurongo ngenderwaho. Ntabwo turi bujye mu ngero za kure, turafata nkeya ziboneka muri iki gihe. Igihugu cya Turukiya mu mibanire yacyo n’ibihugu bigize ubumwe bw’Uburayi, irimo irakoresha ikibazo cy’impunzi n’abimukira mu gutera ubwoba abanyaburayi, bityo Erdogan akaba yariyubakiye urukuta rumurinda igitutu cyose yashyirwaho na Union Européenne! Igihugu cy’Uburusiya kirimo kirakangisha kwigarurira Ukraine nk’uburyo bwo gucogoza ubushake bw’Ibihugu bigize NATO/OTAN kwagura espace y’ibikorwa by’uwo Muryango!! Igihugu cya Israel cyakomeje gushyira imbere kubungabunga amateka ya ‘Holocaust”(itsembwa ry’abayahudi ryakozwe n’abanazzi mu myaka ya 1930-1940) nk’intwaro ya diplomasi yayo.

Birazwi ko abateguye umugambi kirimbuzi wo kumaraho Abayahudi ari abanazzi b’abadage. Nanone kandi si ibihishwe ko muri iyi myaka, bigenda bigargara ko amashyaka, imiryango n’andi mashyirahamwe afite umurongo wo kugendera ku bya kera (aires conservatrices) arimo agenda akura cyane kuburyo usanga nk’abanyepolitiki cyane cyane b’Abanyaburayi bareberwa mu ndorerwamo ya “extrême droite/Right wing” bafite imitekerereze isa nko kunenga imigirire ya Leta ya Israel ari nayo mpamvu uzasanga itsinda risa n’irigena imitegekere y’abayahudi rizwi nka “Sionistes/Zionists” riri gukoresha igitutu ngo icyo rifata nka anti-zionism(kurinenga mu migirire yaryo) bigomba gufatwa nka Anti-Semitisme(guhakana cyangwa gupfobya Holocaust). Igitangaje nyamara, uzasanga Leta ya Israel ku rubuga mpuzamahanga, itagaragaza cyane icyo kibazo ahubwo igahitamo gukoresha irinda ry’amateka ya Holocaust nk’uburyo bwo gushimangira akarengane n’ihohoterwa bikorerwa Abanyapalestina. Burigihe uko Abapalestina bazamuye ikibazo cyabo, Israel iza yitwaje ko isi itarebye neza, ibyabayeho mu myaka 70 cg 80 ishize, byakongera bikabaho. Ibyo bikaba bituma umuryango mpuzamahanga usa nk’ubuze ayo ucira n’ayo umira imbere y’icyo kibazo.
Ku bireba u Rwanda, bigaragara neza ko Leta ya Generali Paul Kagame yize neza uburyo Israel yitwara kubirebana na holocaust, maze isanga nayo yakoresha Genoside ya 1994 muri ubwo buryo. Ni muri urwo rwego Leta ya Kigali yashoboye kubaka « Genocide diplomacy approach/Approche de la diplomatie basée sur la manipulation du génocide perpétré au Rwanda en 1994 ». Ibyo akaba aribyo yahereyeho yitwaza mu ntambara zashojwe mu cyahoze ari Zaire kuko hazamuwe discours icyo gihe ngo inkambi zirakoreshwa n’abagenosidere mu myitozo izabafasha kugaruka kurangiza umugambo wo kurimbura Abatutsi basize badashoje. Impunzi zishwe urubozo, isi iraceceka, Abantu nka Bill Clinton, Tony Blair, Madame Osaka Agato wayoboraga HCR bemeza ko ibyakorwaga na General Paul Kagame byumvikana!! Ni muri ubwo buryo kandi, anketi za TPIR/ICTR zashoboye kubangamirwa ndetse zinaburizwamo hitwajwe ko abahagaritse jenoside ngo badashobora nabo guhindurwa abajenosideri !!! Ibihugu nka USA na UK byabigizemo uruhare rugaragara mu kubangamira amaperereza kuri General Paul Kagame n’itsinda ry’Abasirikare bakekwaho kugira uruhare mu bwicanyi bwahitanye ibihumbi by’Abahutu.
Ni muri uwo murongo kandi General Kagame yagiye akoresha genocide nk’intwaro mu gushyira igitutu ku muryango w’abibumbye mu byemezo bitandukanye byabaga bigomba gufatirwa u Rwanda. Abantu bakaba bibuka neza igihe Lieutenant General Karenzi Karake yasabirwaga guhagarikwa ku nshingano zo kuyobora ingabo zibungabunga amahoro muri Sudani y’Amajyepfo, maze Kigali ikavuga ko naramuka ahagaritswe, u Rwanda narwo rukura ingabo zarwo muri icyo gihugu. Abantu bakwibuka Urugendo rwa huti huti Ban Ki Moon wari UNSG yagiriye i Kigali maze bikarangira General KK adahungabanijwe mu nshingano ze. Tutiriwe turondogora byinshi, ifatwa rya Rose Kabuye nk’uwari warashyiriweho mandat n’umujuji w’umusipanyoro igihe afatirwa mu Budage, byakuriwe no gufunga ambassade y’icyo gihugu mu Rwanda. Imibanire y’Ubufaransa n’u Rwanda nayo yaranzwemo ko U Rwanda rwahozaga mu kanwa ko icyo gihugu cyateguye jenoside kikanafasha abayikoze. Nyamara igitangaje, igihe cya Mandat ya Sarkoz, ibyo birego byaracubye, byongera kubura Perezida Hollande agiyeho. Aho Macron aziye, bisubira mu kabati.
Iyo migirire yo gukinisha mwene ako kageni amateka ya genoside mu birebana n’imibanire y’u Rwanda n’Ubufaransa, ikaba igaragaza inyungu z’ikinyoma zihishe mu byo u Rwanda rurega Leta y’u Ubufaransa. Mu mwaka wa 2015, u Rwanda rwarangaje imbere umugambi wo gukuraho ubutegetsi bwa CNDD-FDD mu Burundi, maze intwaro yashyizwe imbere n’u Rwanda akaba ari uko Abatutsi barimo bicwa mu Burundi bityo u Rwanda rukaba rudashobora kubirebera rukaba rwiteguye kujya guhagarika iyo genoside. Ibyakurikiye ikinyoma cy’ibyavuzwe ku Burundi ntabwo aribyo bigamijwe muri iyi nyandiko.
Nubwo tugaragaje uburyo Kigali yifashisha jenoside nk’umurongo uranga politiki mpuzamahanga yayo, aho usanga abategetsi ba Kigali baba bifuza ko ahantu hose, mu makoraniro yose, mu miryango mpuzamahanga yose, hagomba kuvugwa ibya genoside !! Urugero ni ibivugwa muri iyi nyandiko : https://www.newtimes.co.rw/…/lawmaker-wants-genocide… , Ariko ntabwo icyo aricyo ntego y’iyi nyandiko, ahubwo ikigamijwe ni ukureba uko umwaka wa 2021 usize dipolomasi y’u Rwanda ihagaze. Reka twibukiranye bimwe byaranze uwo mwaka.
1) Ifatwa rya Bwana Paul Rusesabagina
Paul Rusesabagina yakomeje kuba ihwa rihanda mu kirenge cya General Paul Kagame. Abasesenguzi batandukanye bibaza inyungu General Kagame yari afite mu gupanga ishimutwa rya Rusesabagina maze hakaba ababona ko byari bishingiye gusa ku gikorwa cy’ubwiyemezi Kagame asanganywe. Hari ababonako Kagame yashakaga gukomeza kwereka Abanyarwanda cyane cyane abari mu mahanga ko ntawamurwanya ngo amushobore, ko ashobora kugeza ukuboko kuwo ariwe wese. Nk’uko bisanzwe, habanje gukoreshwa ya ntwaro ya genoside ngo hagaragazwe ko Rusesabagina yari mu bikorwa byo guhakana no gupfobya genoside yakorewe Abatutsi. Mu Ijambo Dr Bizimana Jean Damascene uyobora MINUBUMWE aherutse kugeza ku bayobozi b’Uturere, yagaragaje ko bisigaye ari ikibazo gikomeye kwemeza abanyamahanga ko inyito ya jenoside yakorewe Abatutsi atari inyito ibangamiye ubumwe bw’abanyarwanda, ndetse ko icyaha cy’ingengabitekerezo kitagamije gupfukirana abatavuga rumwe na Leta y’u Rwanda. Mu byaha Urukiko Rukuru, urugereko rwarwo ruburanisha ibyaha mpuzamahanga rwahamije bwana Rusesabagina, icyo cyaha cyo gupfobya genoside rwagikuyemo. Tugarutse kw’ifatwa rye rero, ryagaragaje ko Abanyamahanga batagipfa kumiragura ibyo Leta y’u Rwanda ibatamitse byose kubirebana na jenoside yakorewe Abatutsi. Iri fatwa kandi niryo risize umwaka wa 2021 ugaragarije isura nyakuri y’abategeka u Rwanda kuri benshi mu bunyamahanga bari bakijijinganya ku mikorere y’urugomo y’Ubutegetsi bwa Kigali. Mu Byemezo bikomeye byafashwe kuri iki kibazo muri uyu mwaka twavuga, Umwanzuro wa Senat y’Abanyamerika usaba irekurwa rya Rusesabagina, Umwanzuro w’Intekonshingamategeko y’Ubumwe bw’Uburayi usaba irekurwa rya Paul Rusesabagina, Abadepite b’Abataliyani n’Abongereza bafatanije n’Urugaga Mpuzamahanga rw’Abavoka biyemeje ko bazakomeza kuba hafi y’umuryango wa Rusesabagina, Ibihano bya «Magnitsky Sanctions » bisabirwa Johnson Businjye na Jeannot Ruhunga kubera ihutazwa ry’uburenganzira bw’ikiremwamuntu, gusaba ko Businjye atakwemezwa nka « High Commissioner » w’u Rwanda mu Bwongereza(bishobora kwemerwa cg ntibyemerwe kubera inyungu runaka za politiki). General Kagame apanga iri shimutwa, akaba atari yiteze ko isura ye izahangirikira kuko nawe mu kiganiro n’Abanyamakuru aherutse kwivugira ko atagihabwa umwanya mu itangazamakuru mpuzamahanga. Aha twakwibutsa ko mu myaka yashize, General Kagame yagiye agaragarazwa nk’umuyobozi w’igitangaza, ngo wahinduye amateka y’U Rwanda akarugira igihugu cyubashwe !! Itangazamakuru mpuzamahanga (dukuyemo JA yishyurwa akayabo k’imisoro y’Abanyarwanda ngo ikomeze kwamamaza umuyobozi w’igitangaza Kagame), ryagiye ryibonera indi sura y’ukuri kutazwi kuri General Kagame (other version of unknown truth on Kagame), akaba ariyo mpamvu yinubira ko atagihabwa umwanya nk’uwo yahoranye mu itangazamakuru mpuzamahanga.
2) Imyanzuro y’akanama gashinzwe uburenganzira bwa Muntu ka Loni (UN Human Rights Council)
Byagiye bigaragara ko kenshi hari imyanzuro myinshi yagiye isubikwa indi ikaburizwamo cyane cyane iyarebaga imitegekere ya FPR. Rapport ebyeri zizwi nka Roberto Report na Gersony Report zaburijwemo n’Abongereza n’Abanyamerika bitwazaga ko ubutegetsi bushya bw’u Rwanda bugomba kubanza guhabwa umwanya bugashira impumu n’igihunga, bukubaka Leta ihamye !! Raporo mapping nayo yasohotse mu 2010 igahita yongera kubikwa, 2021 isize imirindi yayo yongeye guhoreraaana !! Ntibyari bimenyerewe ko Ibihugu bya UK, US, Canada, Australia, EU bihurira ku mwanzuro umwe byemera ihonyorwa ry’uburenganzira bwa muntu. Uyu mwaka usize utweretse ko byose bishoboka, isura y’ubutegetsi bwa General Kagame ikaba yarirabuye cyane mu maso y’abo banyamahanga bari basanzwe bayicyeza. Kagame wari umenyereye kuba nka wa mwana uvuna umuheha bakamwongeza undi, 2021 isize abamuremye bamuhaye ubutumwa ko akwiye gukura akamenya kwigenza kandi akarangwa n’ibikorwa by’abagabo kuko kwanduranya no kwiyenza biboneka mu bana gusa baba bataraca akenge !!! Iyo raporo ya UN Human Rights Council yahurijweho n’ibyo bihugu byari bisanzwe bishyigikira ubutegetsi, ikaba yarasabye Kigali guhindura byinshi cyane. Gutsimbarara kw’imitegekere ya FPR icyo bizayibyarira n’ukuzibona mu kato mu ruhando mpuzamahanga, maze uwashingijwe akaba ariwe usigara atangwaho urugero rw’ibikorwa bibi.
3) Ibyemezo bya USA na UK byanga gukoresha inyito « Jenoside yakorewe Abatutsi »
Leta za UK na USA zagaragaje ko zemera kandi zishimangira ko inyito ikwiye gukoreshwa ku byabaye mu Rwanda ari « Jenoside yakorewe Abanyarwanda ». N’ubwo mu 2014, Loni yakoresheje imvugo « Genoside yakorewe Abatutsi » muri umwe mu cyemezo cyawo(resolution), muri 2018 hemejwe nanone ko Umunsi mpuzamahanga wari usanzwe uzwi nka “International Day of Reflection on the 1994 Rwandan Genocide in Rwanda” noneho uzirikanwa nka « International Day of Reflection on the 1994 Genocide against the Tutsi in Rwanda », hanyuma mu 2020 biza kwemezwa noneho ko ariko bizahora bivugwa. Nyamara nk’uko byavuzwe, Ubwongereza na Leta Zunze Ubumwe zagaragaje ko zitemera iyo nyito. Mu Ijambo Perezida Kagame yagejeje ku bari bitabiriye umuhango wo kwibuka wabereye ku Gisozi kuwa 07-04-2021, mu ijambo rye yagaragaje ko rwose imyumvire ya UK na US ku kibazo cya Genoside iteye inkeke. Ijambo rye ryerekanye ko nta kizere cy’imibanire y’ubwisanzure ikigaragara hagati ye n’abayobozi b’ibyo bihugu. Ubutumwa bwacishijwe ku rubuga rwa Ministre Biruta Vincent nabwo bwerekanaga ko yunga mu rya shebuja ko nta kizere kikigaragara mu mibanire y’ubutegetsi bw’u Rwanda na Leta za UK na USA. Twibutse ko amatora yabaye mu ntangiro za 2021 agasiga President Donald John Trump utarigeze abanira ubutegetsi bwa Kagame ayatsinzwe, benshi mu bakomera ubutegetsi bwa Kigali bagaragaje ko banejejwe no kuba President Joe Biden agiyeho kuko bibwiraga ko azagarura Kagame kw’ibere yahozeho. Nyamara icyo kizere cyaraje amasinde cyane cyane bikaba byaragaragariye mu manama Biden yagiye akoresha akayakumiramo umukozi wabo Kagame, urugendo Antony Blinken yagiriye mu karere akarinda asubirayo atageze mu rugo, amanama akomeye Kagame yitabiriye (WEF na G20) akekamo uburyo bwo kuba yahurirayo na Joe Biden akamwakira ariko akajya ahasiga igihwereye !!!
4) Inama ya CHOGM (Commonwealth Heads of Government Meeting)
Iyi nama ihuza buri myaka ibiri abakuru b’ibihugu na Leta z’ibihugu bikoresha ururimi rw’Icyongereza, imaze gusubikwa inshuro ebyiri. Inama ya CHOGM iheruka, byari biteganijwe ko izabera muri Maleziya ariko icyemezo cy’uwahoze ari Minisitiri w’intebe wa Maleziya, Najib Razak,cyo kutazitabira CHOGM 2018 kubera ibibazo bya politiki byari muri icyo gihugu, byatumye iyo nama itabasha kubera muri Maleziya maze yakirwa n’Igihugu cy’Ubwongereza. Icyo gihe mu 2018, nibwo byatangajwe ko abayobozi ba Commonwealth bemeye icyifuzo cy’u Rwanda cyo kwakira iyo nama aho kuba Fiji nayo yari yatanze igitekerezo. Impamvu Fiji atariyo yemejwe ni uko hari hifujwe ko Inama ya mbere ya Commonwealth ibera mu gihugu kitari icyahoze gikolonizwa n’abongereza cyangwa Ubwongereza ubwabwo. Twibutse ko U Rwanda na Mozambike aribyo binuamuryango bya Commonwealth bibarizwa muri Afrika bitakoronijwe n’Ubwongereza. Ku ya 21 Mata 2020, bitanganjwe na Perezida w’u Rwanda Paul Kagame na Patricia Scotland, hemejwe ko CHOGM 2020 yimuwe kugeza nibura 2021 biturutse ku cyorezo cya coronavirus. Nanone Ku ya 8 Gicuras 2021, CHOGM 2021 yasubitswe na Perezida Kagame na Patricia Scotland ku nshuro ya kabiri kubera icyorezo cya COVID-19. N’ubu ntawahamya neza ko iyo nama uzabera mu Rwanda mu mwaka 2022.
Mu gihe imyiteguro y’iyo nama yarimo, imiryango itandukanye yo hirya no hino ku isi irimo iharanira uburenganzira bwa Muntu, demukarasi, imiyoborere myiza n’amahoro, yasabye ubunyamabanga bwa Commonwealth bwo bwasubika iyo nama ntizabere mu Rwanda mu rwego rwo guha ubutumwa icyo gihugu ko gikwiye guhagarika ibikorwa byose binyuranyije n’amahame uwo muryango ugenderaho. Komisiyo ireba iby’uburenganzira bwa Muntu ya Commonwealth nayo ikaba yaragaragaje impungenge zikomeye zirebana n’ihutazwa ry’uburenganzira bwa muntu mu Rwanda. N’ubwo iyi nama yazakirwa na Kigali, ariko ishema nk’igihugu gitangarirwa ryo maze kuyoyoka kugera ku rugero rugaragarira buri wese.
5) Umubano n’Ubufaransa: Ikoreshwa ry’ingabo z’u Rwanda mu bihugu Ubufaransa butifuzwamo
Ya ntwaro ya jenoside yakunzwe gukoreshwa mu biranga imibanire y’u Rwanda n’Ubufaransa yafashe undi muvuno mushya. Byatanginye Ubufaransa bushyiraho ikiswe komisiyo Duclert, yanenzwe byinshi mu myandikire yayo(Forme-Abahanga b’abanyamateka b’abanyarwanda basohoye inyandiko idasesengura ibivugwa, ahubwo yerekana amakosa y’imyandikire iyo raporo ifite, akaba ataragombaga gukorwa n’abantu b’abahanga biswe impuguke mu mateka. Urugero ruto mu byagaragajwe akaba ari nkaho iyo Raporo yavuze ko Perezida Ali Hassan Mwinyi yari Perezida w’Uburundi!!. Amakosa nk’ayo akaba aba ahagije mu kwerekana ko izo mpuguke zagiye gukora ku kibazo zidafiteho ubumenyi!!!). Uretse ikibazo cy’imyandikire, iyo raporo kandi yagaragajwe n’impuguke zitandukanye zaba abanyarwanda cyangwa abanyamahanga, ko hari byinshi bihabanye n’ukuri kw’ibyabaye byavuzwe muri iyo raporo. Ikindi kikaba ari ukubogama kw’iyo raporo kuko mu bumviswe, abatavuga rumwe n’ubutegetsi buriho mu Rwanda bimwe ijambo ndetse n’izindi mpuguke z’Abanyarwanda ariko zidaherereye mu kwaha k’ubutegetsi, bityo bikaba biboneka ko abagize komisiyo bari bagamije kwandika ibizashimisha FPR gusa!!!
Mu Kwezi kwa gatanu Prezida Emmanuel Macron yagiriye uruzinduko mu Rwanda, mu byari byitezwe akaba ari ugusaba imbabazi mu izina rya Leta y’Ubufaransa, Nyamara Abanyarwanda bapfunyikiwe amazi!!!. Bamwe mu bacitse kw’icumu nabo ubwabo, nk’abagize IBUKA-France bavuze ko ibyo bari biteze kuri Macron ataribyo babonye. Nyamara ntibyabujije General Kagame kwishimira ngo ikitwa intambwe itewe n’Ubufaransa. Abasesenguzi bakaba barabibonyemo amabanga akomeye hagati ya Macron na Kagame. Kuri Kagame inyungu bwite z’amafaranga, kuri Macron, kubungabunga inyungu z’Ubufaransa mu bihugu by’Afrika. Mu Rwego rwo ku legitimant ayo masezerano yihishe, hagombaga umwambaro wererana wo kuyatwikiriza.
Ubufaransa kwemera uruhare bwagize muri genoside ariko nta kubisabira imbabazi. Mu maso y’abanyarwanda benshi, ibyo byagaragaye nk’intambwe yo gutsura umubano hagati y’ibihugu byombi!! Nyamara byahe byo kujya!! Ntabwo muri iyi nyandiko turi bufate umwanya wo kuganira ku micungire(management) ya dipolomasi y’u Rwanda, ariko umuntu ntiyabura kuvuga ko dipolomasi y’U Rwanda idashingira ku mubano hagati y’ibihugu cyangwa imiryango mpuzamahanga, ahubwo ishingira uko inyungu za General Kagame zihagaze. Iyo niyo mpamvu tutabona imibanire ihamye hagati y’u Rwanda n’ibindi bihugu kuko hahora icyocyorana bitewe n’ibyo General Kagame ashaka ku giti cye. Ni muri urwo rwego rero, abatekereza ko hari umubano udasanzwe wateye imbere hagati y’u Rwanda n’Ubufaransa bibeshya ahubwo icyateye imbere, n’inyungu bwite za General Kagame ku Bufaransa. Uwahinyuza ibi yakwibaza impamvu ku gihe cya Sarkoz ibintu byagenze neza, Hollande yaza bigasubira inyuma, Macron yajyaho ibyari bisinziriye bikazanzahuka!!? Inkuru yasohotse mu kinyamakuru Igihe kuwa 03-12-2021, igaragaza ko Ubutegetsi bwa Kigali bwatangiye kwibaza uko byagenda mu gihe Emmanuel Macron yaba adatorewe mandate ya kabiri!
Soma inkuru hano: https://mobile.igihe.com/…/amatora-mu-bufaransa-u…
Ibi rero ni ikimenyetso gihagije cyerekana uburyo dipolomasi hagiti y’U Rwanda n’Ubufaransa idashingiye ku nyungu z’ibihugu byomb i(mutual interest), ahubwo ishingiye ku nyungu bwite za General Kagame afite mu Bufaransa. Ese izo nyungu n’izihe? Nk’uko Abasesenguzi babyerekana, Ubufaransa bufite ikibazo gikomeye ko mu buhugu byinshi bwakoronije, Abaturage babyo batakibwifuza cyane cyane aho bufite ingabo. Muri Centreafrique, havuzwe kenshi ko Ubufaransa bufasha Leta ku manywa, nijoro bugafasha inyeshyamba. Ibyo byatumye abaturage batangira kwinuba ingabo z’Ubufaransa. U Rwanda rusanzweyo mu ngabo za Loni zibungabunga amahoro, ariko noneho haje no koherezwayo izindi ngabo noneho hashingiwe ku bwumvikane bwa Leta ya CentreAfrique na Kigali. Izo ngabo zikaba zaragiye zisangayo imitwe y’abacanshuro b’Abarusiya. Ikibazo kibazwa ni ukumenya niba yaba irimo ikina “double standards” kuko ntibyumvikana uko bakorana n’abarusiya, noneho ngo banabungabunge inyungu z’Abafaransa. Ku bazi imiterere ya General Kagame, ntibatinya kuvuga ko iyo risque yayifata!! Nyamara n’ubwo bitagaragara ubu, ingaruka zazaba ndennde mu myaka izaza. Si CentreAfrica gusa kuko no muri Mali Abafaransa ntibashakwa. Ubu naho hamaze kugera imitwe y’abacanshuro b’Abarusiya, bikaba binavugwa ko Abafaransa bitegura kuhava ariko bakazasimburwa n’abasirikari b’u Rwanda bagera ku 2500.
Ibyo byashimangirwa n’ijambo General Kagame yagejeje ku banyarwanda kuwa 26/12/2021(Ijambo ry’iminota 7 ritandukanye n’iryo yavuze kuwa 01-01-2022 ry’umunota umwe), aho yavuze ko u Rwanda ruzakomeza kohereza ingabo mu bihugu bitandukanye. Muri Mozambike ho, hari inyungu z’Ubufaransa mu bikorwa by’ubukuzi bwa Peterori ariko bibangamiwe n’abiswe imitwe ya kiyisiramu. Mozambike nk’igihugu kidafite amateka agira aho agihuza n’ubufaransa, byagora Leta koherezayo ingabo zo gucunga ibikorwa by’amasosiyeti yingenga y’Abafaransa. Iyoherezwa ry’ingabo mu bindi bihugu, bikozwe n’ibihugu birimo demokarasi, n’igikorwa kibanza gusunzumwa n’inzego zitandukanye mbere y’iyoherezwa. Macron ntacyo yari kubona asobanurira Abafaransa. Hagombaga rero kuboneka ukora iyo misiyo. Ese Ingabo z’u Rwanda zaba ziri kwinjizwa na General Kagame mu bikorwa bya gicanshuro? Itegeko Nshinga ry’u Rwanda rivuga Senat y’U Rwanda igomba kwemeza amasezerano yose arebana n’ibyo kubungabunga amahoro. Kuba rero ingabo z’u Rwanda ziri muri Centreafrika, Mozambike ndetse zitegura kujya muri Mali, nyamara bitarabanje kwemezwa na Senat, ntawabura rwose kwemezwa ko zagiye mu buryo bwa gicanshuro, kandi kubungabunga inyungu bwite za Kagame kuko ibizitangwaho, ibiva muri ibyo bikorwa, ntawuzi ingano yabyo.
6) Dipolomasi yo kujujubya Abanyarwanda
Bamwe mu banyapolitiki b’Abanyarwanda hari amagambo bagiye batanganza mu by’ukuri agaragaza isura y’imikorere y’Ubutegetsi bwa General Kagame. General Kabarebe yigeze kugaragara ahamagarira urubyiruko rw’Abasore bacitse kw’icumu rya jenoside yakorewe Abatutsi, guhaguruka bakabuza amahwemo urubyiruko rw’abanyarwanda bahungiye mu bihugu by’Amajyepfo y’Afrika cyane cyane ko ngo bari kwiteza imbere, bakaba bari kwiga bagatsinda mu mashuri, ibyo bikaboneka nk’imbogamizi ku busugire bw’ubutegetsi bwa FPR Inkotanyi. Ntibyatinze, Professeur Dusingizemungu Jean Pierre uyobora IBUKA yatangarije mu muhango wo kwibuka abazize genoside yakorewe Abatutsi maze ababwira ko bagomba kurebera ku nshuti zabo z’abayahudi (mwibuke ibyagaragajwe hejuru uko Leta ya Israel ikoresha holocaust mu gukandamiza Abanyapalestine!!) maze bagakoresha ubutabera mpuzamahanga, bagahungeta, bagateshwa umutwe!!!
Uyu mwaka 2021, wagaragayemo ibyemezo byagiye bifatwa n’ibihugu byakiriye Abanyarwanda kandi bikaza ari ibyemezo bigamije kujujubya abo Banyarwanda byakiriye ndetse bamwe bakanaburirwa irengero. Malawi niyo yagaragaye ku ikubitiro ifata icyemezo kigayitse cyo gukura abahawe ubuhungiro mu mitungo yabo bakoreye, bagategekwa kujya kuba mu makambi kandi nta bufasha bahawe. Ubusanzwe amasezerano mpuzamahanga arengera impuzi, ateganya ko igihugu cyakiriye impunzi gifite n’inshingano zo kuzorohereza mu mibereho harimo n’ibyitwa “réintégration sociale et économique”. Umutungo w’impunzi ugomba kurengerwa kimwe n’uko umutungo bwite w’undi munyagihugu urengerwa. Bikaba bitumvikana inyungu igihugu cya Malawi gifite mu kujujubya abantu biteje imbere, bakora ibikorwa byinjiriza Leta imisoro kandi bagatanga imirimo ku bandi benegihugu!! Nyamara usanzwe azi imikorere ya Leta ya Kigali mu kujujubya umunyarwanda wese idashaka, ntawabura gutekereza ko binyuze mu gutanga ruswa(bimwe mu byayogoje abategetsi b’Afurika), Leta ya Kigali yashoboye gukoresha Ministri wa Malawi ushinzwe abinjira n’abasohoka maze afata icyemezo cyo kujujubya impunzi z’abanyarwanda. Nyamara ikifuzo cya Kigali cyaje kubangamirwa n’uko Ubucamanza bwa Malawi bufite imbaraga zikomeye zitanyeganyezwa na Leta.
Umucamanza wa Malawi akaba yarashoboye guhagarika icyemezo cyari cyafashwe na Ministri wavuzwe kigamije gutera hejuru impunzi z’Abanyarwanda. Sibyo gusa, kuko Leta ya Generali Kagame yifashishije ubufatanye mu bya gisirikare n’Igihugu cya Muzambike maze Umunyarwanda Ntamuhanga Casimir aza gushimutwa. Nyamara ishimutwa rya Ntamuhanga rizaremerera Abategetsi b’i Maputo n’abi Kigali kuko ikirego cy’ishimutwa rye cyamaze gushyikirizwa akanama ka Loni gashinzwe gukurikirana ababuriwe irengero, bityo Kigali ikaba ikomeje gusiga ibyondo mu isura yayo yibwira ko ari uburyo bwo guhungeta Abanyarwanda. Ishimutwa rya Ntamuhanga kandi ryaje ryiyongera ku iyicwa ry’umunyemari Revocati nawe wari uyoboye komite y’impunzi z’Abanyarwanda baba muri Mozambike.
Ikibazo cy’Abanyarwanda barekuwe n’Urukiko rwashyiriweho u Rwanda TPIR/ICTR nacyo cyagaragaje uburyo Leta ya Generali Kagame yahagurukiye kujujubya umunyarwanda wese kabone n’ubwo inkiko zaba zaramugize umwere. Kuba Leta ya Niger yari yemeye kubakira ku butaka bwayo ariko nyuma y’igihe kitageze ku kwezi ibyemeye, ikisubiraho, wanareba kandi uburakari bwagaragajwe n’uhagarariye u Rwanda mu muryango w’Abibumbye, Mme Rugwabiza Valentine, bikiyongeraho ko Niger yatangaje ko yasubiye ku cyemezo cyayo kubera impamvu za dipolomasi, umuntu ahita abona neza ko Leta ya Kigali yahise ibyivangamo ndetse hakabonekamo n’umugambi wo kuba bashimutwa ngo boherezwe mu Rwanda. Igihugu nka Niger cyamunzwe na za coup d’Etat, leta ikaba itarashobora kwiyubaka nta gitanganza cyaba kirimo, ko Leta ya Kigali yakwinjirira bamwe mu bagize Leta ya Niger maze ibyemezo bimeze kuriya bigayitse bikaba byafatwa. Nyamara hari icyo Leta ya Kigali igomba kwibuka: Ntabwo Leta zose zikora buri gihe “kivuwayu”!!
7) Imibanire n’Uburundi: Umpisha ko nkwanga, nkaguhisha ko mbizi!!
Umwaka wa 2021, watangiye abantu bibwira ko hari intambwe zaba zaratewe mu mibanire hagati y’U Rwanda n’Uburundi. Ku ikubitiro, ba Ministiri b’ububanyi n’Amahanga b’ibihugu byombi, Albert Shingiro na Vincent Biruta, bahuriye mu biganiro ku mupaka wa Nemba. Nyuma hagiye haba inama zihuza abakuru b’inzego z’iperereza mu bihugu byombi, ndetse abaguverineri b’intara zihana imbibi ku mpande zombi bakomeza kujya bahura. Mu kwezi kwa karindwi, Bwana Ngirente Eduoard akaba yaragiriye uruzinduko i Bujumbura aho yifatanyije n’Abarundi kwizihiza isabukuru y’ubwigenge. U Rwanda kandi rwagaragaye rushyikiriza Leta y’u Burundi abarwanyi bo mu mutwe wa Red Tabara, Uburundi nabwo bukohereza abarwanyi ba FLN. Leta ya Kigali yaje no guhagarika amaradiyo y’Abarundi yakoreraga ku butaka bw’u Rwanda ariko kugeza n’ubu ikaba yarinangiye gushyikiriza u Burundi abakekwaho gukora coup d’etat bahungiye mu Rwanda. Leta y’u Rwanda yanga kuboherereza u Burundi yitwaje ko ngo ari impunzi za politiki zigomba kurengerwa, nyamara ikirengagiza ko byatumye umubano wayo na Uganda uzamba ari uko yajyaga guhiga impunzi z’abanyarwanda ku butaka bw’ubugande. Ntawabura kwibwira ko kuba Leta ya Kigali yanga gutanga abo Uburundi buyisaba, ari uko bizwi neza ko abo bantu aribo bafashaga Kigali mugutegura isenywa ry’inzego z’ubutegetsi bw’Uburundi, bityo baramutse boherejwe amabanga yose ya Kigali akaba yajya hanze.
Aha niho bamwe mu basesenguzi bahera bavuga ko nta mubano wigeze utera imbere ahubwo hakomeje kuba uburyarya bukomeye cyane hagati y’ibihugu byombi. Mu mpera z’ukwezi k’ukuboza /2021 nibwo Perezida Evariste Ndayishimiye yafashe icyemezo cyo guhagarika Coloneri Musaba ku buyobozi bw’urwego rw’iperereza. Amakuru yashoboye kujya hanze ni uko uyu Coloneri Musaba yagaragaweho kuba yarakoranaga na Leta ya Kigali mu ibanga ndetse mu igenzura ryakozwe bikaba byaraje kuboneka ko yakoreye hanze y’igihugu ingendo zigeze kuri ebyiri ariko avuga ko indege yamusize ntashobore kugarukira igihe mu gihugu! Mu igenzura ryakozwe bikaba bivugwa ko byabonetse ko izo uko gusigwa n’indege mu butumwa yoherejwemo yabaga yaciye i Kigali kandi bitazwi n’abamukuriye. Nubwo Kigali bamushima ko yaba ari umwe mu bagize uruhare mu izahurwa ry’umubano w’u Rwanda n’Uburundi, ariko nk’ibyemezo byo gushyikiriza u Rwanda inyeshyamba za FLN ngo yaba yarabigiragamo uruhare atabanje kubahiriza amabwiriza y’abamukuriye. Iyo myifatire ye Coloneri Musaba rero ikaba igaragaza ko nta mubano Kigali yigeze yifuza kuzahura ahubwo yinjiriye inzego z’umutekano w’Uburundi mu mugambi wo gukomeza gushaka uko yagenzura ibibera muri icyo gihugu. Uko Kigali ivuga neza Coloneri Musaba biri hano: https://bwiza.com/…
Mu gusoza iyi nyandiko, ntabwo twajya mu byagaragaye byose, urugero nk’Ikibazo cy’Ubugande kigaragara ko bidatangiriwe hafi, bishobora kwerekeza habi, kuba u Rwanda rumaze kuba nk’urufungiranywe mu mipaka, rukaba rusigaranye Tanzaniya, nayo ifite gahunda zo guhindura imigambi yayo ku mishinga bari bafatanije n’u Rwanda nk’uko Dr Himbara David abisobanura hano: https://medium.com/…/kagames-rwanda-left-out-of-east…
U Rwanda rukunze kwirata ubutwari mu byagisirikare, rukwiye kumenya ko gusenyuka kw’igihugu bishobora kubaho nizo ntwaro zitiriwe zikoreshwa. Niba igihugu kigaragara ko kiri mu kato mu by’ubukungu, ibyo birahagije ngo bigishyire hasi. Amaboko y’igihugu ni ukwita ku benegihugu no kumenya kubana neza n’Abaturanyi.
Exit mobile version