Site icon Rugali – Amakuru

Umwaka wa 2020: Umwaka udasanzwe ku banyarwanda!

Kizito Mihigo yasize aririmbye indirimbo ya KMP. Abamwishe mwakojeje agati mu ntozi gusa mwishe umubiri we!

Umwaka wa 2020 (Vision 2020) abanyarwanda bawufashe nk’umwaka udasanzwe kuko waje ufite indi sura abantu batatekerezaga. Ni umwaka abanyarwanda batazibagirwa n’ubwo bamwe bifuza kwibagirwa ibyawubayemo. 

 

Umwaka w’2020 watangiye neza ariko hari ibintu bibi byatumye ugenda nabi harimo icyorezo cya Covod-19. Iki cyorezo cyatangiriye mu Bushinwa kiza gukwirakwira isi yose bituma abantu babategeka kuguma mu rugo mu rwego rwo kurwanya ikwirakwizwa ryacyo. Cyahitanye abantu batagira ingano kandi nanubu kirimo kuvuza ubuhuha. 

https://www.youtube.com/watch?v=Ff5xd8CIu-U&feature=youtu.be

 

Uyu mwaka wabaye mubi ku bantu bose ntabwo ari abanyarwanda gusa ariko abanyarwanda bo hajeho akarusho kuko byaje kuba bibi cyane kubera imiyoborere mibi ya FPR-Kagame yaduhekuye ikaba yarahitanye abanyarwanda batari bake harimo intwari twakundaga cyane na nubu dukunda Kizito Mihigo (Imana imwakire mu bayo).

 

Iki cyorezo cyahungabanije ubuzima bw’abantu bose kw’isi, amashuri yarafunze, Indege zihagarara kugenda, twambara udufunga munwa ndetse dutegekwa kuguma mu rugo.

Exit mobile version