Ubushinjacyaha bw’u Rwanda, bwatangaje ko bwataye muri yombi abakozi babiri b’ikigega cyo gutera inkunga abarokotse Jenoside batishoboye (FARG), bakira ruswa y’umugenerwabikorwa w’iki kigega.
Hashize igihe havugwa ruswa mu bikorwa by’iki kigega byo guha bamwe mu bagenerwabikorwa bacyo batishoboye inzu, ubuvuzi, ubufasha bw’amafaranga n’ibindi bagenerwa.
Bamwe mu bagenerwabikorwa b’iki kigega mu myaka ishize bagiye batangaza ko basabwe ruswa na bamwe mu bakozi b’iki kigega kugira ngo bashyirwe ku rutonde rw’abagomba guhabwa bimwe mu bitangwa n’iki kigega.
Ibuka irasaba ko abacitse ku icumu rya jenoside bishyurirwa amashuri ku rwego ruhambaye
Abakecuru n’abasaza barokotse jenoside basaba ababaguma hafi
Uyu munsi, ubushinjacyaha mu Rwanda bwatangaje ko bwafashe abakozi babiri ba FARG barimo bakira ruswa y’umugore w’umugenerwabikorwa w’iki kigega gifasha abatishoboye.
Uru rwego ruvuga ko aba bakozi basabye ruswa uyu mugore kugira ngo “ahabwe inzu” yari agenewe guhabwa mu batishoboye.
Buri mwaka, iki kigega kigenerwa ingengo y’imari na Leta y’u Rwanda kugira ngo gifashe abarokotse Jenoside mu Rwanda batishoboye.
BBC yagerageje kuvugana n’ubuyobozi bw’ikigo FARG, ariko ntibirashoboka.