Site icon Rugali – Amakuru

Umva Ibirego 8 Umuryango wa Paul Rusesabagina Wareze Ikigo Gainjet Aviation na Constantin Niyomwungere

Umva Ibirego 8 Umuryango wa Paul Rusesabagina Wareze Ikigo Gainjet Aviation na Constantin Niyomwungere

Ikirego cyatanzwe na Paul Rusesabagina n’abagize umuryango we bose. Bararega ikigo GainJet Aviation, gikodesha indege gifite icyicaro mu Bugereki. Ni nacyo cyatanze indege ivugwa ko yakoreshejwe mu gushimuta Paul Rusesabagina.

Umuryango wa Paul Rusesabagina wareze ikigo Gainjet Aviation, SA gikodesha indege, kikaba ari nacyo cyatanze indege yatwaye Rusebagina, n’uwitwa Constantin Niyomwungere. Bombi bararegwa ibyaha 8

Ikirego cyatanzwe mu rukiko rwa District ya Texas y’Uburengerazuba, mu rugereko rwa San Antonio. Muri Leta zunze Ubumwe z’Amerika. Cyatanzwe na Paul Rusesabagina n’abagize umuryango we bose, umugore we n’abana be.

Bararega ikigo GainJet Aviation, gikodesha indege gifite icyicaro mu Bugereki. Ni nacyo cyatanze indege ivugwa ko yakoreshejwe mu gushimuta Paul Rusesabagina.

Undi ugaragara mu kirego cyatanzwe kuri uyu wa mbere, ni uwitwa Constantin Niyomwungere. Ari Gainjet aviation, ari na Contasntin Niyomwungere bararegwa ibyaha Umunani.

Niyomwungere araregwa kwica itegeko rirengera abashyirwa ku ngoyi aho baba bari hose, ikaba ari nayo mpamvu ashobora gukurikiranwa mu nkiko zo muri Amerika kubera uruhare abamurega bavuga ko yagize mu kubeshya Rusesabagina ko yatumijwe mu nama mu Burundi n’abakuru b’amadini, agakoresha indege ya GainJet Avitation kugirango amugeze mu Rwanda.

Niyomwungere kandi aregwa gushimuta no kujyana bunyago: igikorwa gihanirwa mu nkiko za Leta zunze ubumwe z’Amerika nkuko biteganwa n’amategeko mpuzamahanga, n’amasezerano Amerika yashyizeho umukono.

Ikindi aregwa ni ugushyira ku ngoyi n’ibindi bikorwa bigamije gutesha agaciro Paul Rusesabagina.

Icyaha cya kane, ni ubufatanyacyaha n’ikigo Gainjet Aviation cyatanze indege yatwaye Rusesabagina n’abandi bakozi ba Leta y’U Rwanda, bavugwa mu kirego ko bakoze umurimo wo guhoza ku ijisho Rusesabagaina, bakitwaza Niyomwungere kugirango bamugereho bamwizeza kumutumira mu nama abatanze ikirego bita iza nyirarureshwa.

Sosiyete GainJet aviation na Constantin Niyomwungere baregwa icyaha cy’uburiganya. Kuba baramushutse babigambiriye, bakamugusha mu mutego babizi neza, kandi akawugwamo.

Icyaha cya gatandatu nacyo kirareba ikigo Gainjet Aviation na Constantin Niyomungere. Bararegwa kuba barafunze Rusesabagina mu buryo butemewe, kandi bagahuza igikorwa na Leta y’u Rwanda kugirango afatirwe i Dubai ajyanwe mu Rwanda atari ku bushake bwe.

Icyaha cya karindwi na cyo kibareba bombi: ni icy’ibikorwa bakoze n’amagambo yavuzwe n’abandi bafatanije, byari bigamije gutesha icyubahiro Rusesabagina, kumwogeraho uburimiro, ku buryo byamugizeho ingaruka mbi, bikamuhahamura, bikamutera kwiheba no guhangayika.

Icyaha cya munani ari nacyo cya nyuma: ni ukwica amategeko mpuzamahanga. Icyaha cyarezwe sosiyete Gainjet Aviation na Costantin Niyomwungere: gushimuta, gutwara bunyago, gushyira ku ngoyi, kandi ababarega bakavuga ko bafatanije na Leta y’u Rwanda yashyize umukono ku masezerano mpuzamahaga yubahiriza uburenganzrira bwa kiremwamuntu.

Ikirego cyatanzwe n’abunganira Paul Rusesabagina mu mategeko, batandatu bari muri Amerika. Umwunganira mu Bubiligi, Maitre Vicent Lurquin, yavuze nawe ko agiye gutanga ikirego nacyo kirebana no kuba Rusesabagina yarafashwe mu buryo butemewe n’amategeko. Yavuze kandi ko hazaregwa ba nyir’ indege yamutwaye, ikigo Gainjet Aviation n’ababigizemo uruhare, kandi bamwe yongeyeho ko bashobora kuba bafite ubwenegihugu bw’Ububiligi. Maitre Lurquin ntiyavuze izina ry’uwo Mubiligi wabigizemo uruhare, ariko yavuze ko azi aho aherereye kandi yizera ko azaboneka.

Exit mobile version