Ubutabera : Kumena icyumba cy’Umwami Kigeli V byari ububandi – Ubuhamya bwa Marie-Claire Cyibukayire. Urupfu rutunguranye rw’Umwami Kigeli V ruracyateye urujijo mu muryango we ubushinjacyaha bwo muri Amerika bwatangiye kubaza buri wese ku byaha bikomeye birimo kumena icyumba cy’Umwami hagamijwe kwiba, ubwo binjiraga mu cyumba cye bwite, bakanatwara ibyo yaratunze byose bihenze, batabiherewe uburenganzira.
Ninde wabahaye uburenganzira bwo kwinjira mu cyumba bwite cy’Umwami, batabiboneye uburenganzira ? Ese kuki bagiye gushakisha hutihuti irage ry’Umwami nizindi nyandiko z’amabanga by’Umwam ?
Kuki birengagije umuco wa Gihanga ko Abiru aribo bafite ububasha bwose mu kumenya irage ry’Umwami kurusha abavandimwe be ?
Icyishe Umwami cyiracyashidikanwaho, kandi mu by’ukuri imyitwarire ya Abagaragu be n’inshumi ze bituma hatekerezwa ko Umwami w’URwanda yaba atarazize urwikirago.
Ibi bikurikira ni ubuhamya bwa Marie-Claire Cyibukayire yashyikirije ubutabera bwo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, ariko kandi butera ibibazo byinshi kurusha ibisubizo, kubijyanye n’urupfu rw’Umwami, ashinja kandi Christine n’abafatanya cyaha be ko bakagombye kwifashishwa n’ubushinjacyaha bwa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika kubijyanye n’urupfu rw’Umwami w’URwanda Kigeli V.
Italiki ya 20 Ugushyingo 2016
Ref : UBUHAMYA BUJYANYE N’UBURENGANZIRA BWATANZWE NA Christine KUGIRANGO HINJIRWE MU CYUMBA BWITE CY’UMWAMI KIGELI V.
BWOHEREREJWE : John A. DiNucci
8180 Grennsboro Drive
Suite 1150
McLean, Virginia 22102
tel. : (703) 821-4232
fax : (703) 790-9863
NJYEWE MARIE-CLAIRE CYIBUKAYIRE FRANKLIN, umukobwa wa Gerald Rwigemera nkaba n’umwishywa w’Umwami KigeliV ; ubu utuye kuri 5100 GARFIELD AVENUE #66, SACRAMENTO CA.95841, ndatanga ubuhamye ko nageze Washington DC ku italiki ya 18 Ugushyingo, 2016 mu gitondo nkarara muri hoteli yitwa West Inn nkaruhuka. Ku mugoroba nagiye mu rugo rw’Umwami, nahasanze Marie Bigirumwami (umuvandimwe wanjye), Christian Ntaganira na Anny Ishimwe (Naho abandi babiri banyuma bari basanzwe babanaga n’Umwami), na Eugene Rurangirwa (umuvandimwe uba muri Kanada). Sinigeze njya mu gice cy’umuturirwa cyo hejuru uwo munsi, nkuko Christine Mukabayojo yari yabidusabye kutajya mu gice cy’umuturirwa cyo hejuru.
Ku italiki ya 19 Ugushyingo 2016 mu gitotondo, Marie Bigirumwami (wari waraye mu nzu y’Umwami ) nanjye twinjiye mu cyumba cy’Umwami, ntabwo cyari gikinze, hari uwari washyize imyenda umwami yari yambaye umunsi ukurikira mbere yuko apfa.Ku burenganzira nari nahawe na Christine Mukabayojo (mwishywa w’Umwami wari warampamagaye ndi iBurundi kugirango nze nshakishe inyandiko zikomeye, cyane cyane inyandiko y’irage ry’Umwami.
Ubwo narimo nshakisha, twabonye asiranse ye y’ubuzima, ndetse n’ubwishingizi bw’imodoka yo mu bwoko bw’ivatiri, byabitswe n’umuvandimwe wanjye hamwe n’imitamenwa itatu (kofure foru), imwe bari bayimennye, kandi yarimo ubusa, iyindi yari ifunze, naho iyanyuma yari ifunguye imfunguzo zikirimo ; yarimo amasaha n’ imikufe.
Nyuma, yuko Christine ahagera, Marie nanjye twamubwiye ibyo twari twabonye ndetse na Angela wari waje aturutse muri Uganda. Badusabye gukomeza gushakisha no gutwara umutamenwa ahitwa Home Depot kugirango bawufungure.
Ku wa Kane taliki ya 20 Ugushyingo mu gitondo, twagombaga gutwara umutamenwa kuri Home Depot, ariko mushiki wanjye yari yamaze kubona urufunguzo, nuko namubajije aho yarukuye, nuko ambwira ukuntu yakusanije imfunguzo zose mu cyumba nuko ngo narwo arubonamo ! Ubwo tumaze gufungura uwo mutamenwa, ntakintu cyarimo, uretse agace ka gapapuro kari karacitse ku ibahasha ko gahambirijwe papiye kora (cell tape) . Ako kanya nahise mbaza mushiki wanjye icyo yaba abitekerezaho, nuko twembi twahise twemeranya ko ibyarimo byose bari babitwaye !
Umutamenwa bari bangije ntabwo wari mu cyumba, ahubwo wanaganaga muri korodori imbere y’icyumba cy’Umwam. Mushiki wanjye nanjye twabibwiye Christine nuko afata icyemezo cyuko nkinga icyumba.
Iryo joro, Marie nanjye , twavuze ku bwishingizi bw’ubuzima bw’Umwami, Christian Ntaganira watangajwe nuko yumvise amagambo agaragaza ko yamufashaga kuzuza impapuro nyinshi, ariko ko Umwami atigeze amwiyambaza kuzuza urupapuro rw’ubwishingizi bw’ubuzima ! Icyantangaje umunsi wakurikiyeho nuko ubwo nari hamwe na Christine, Angela, Christian ndetse na Benzinge mu cyumba cy’Umwami karaseri mushiki wanjye yari yarabikije yo ntaho yagaragaraga. Ninde wayitwaye ? Ni igitangaza !
Hari ivarisi y’ibihogo ifungurwa mu buryo bw’ikoranabuhanga (elekituronike) yari mu biro by’Umwami, mu gice cyo cy’umuturirwa cyo hasi, nahise nshyira iyo varies Pasiteri Eugene Rurangirwa kugirango nawe agerageze kuyimfungurira, ku bw’amahirwe, yarayimfunguriye hari Marie na Anny ISHIMWE. Harimo impapuro nkyeya nazo zidafite agaciro.
Ubwanyuma kwinjira mu cyumba cy’Umwami ni igihe Kale, Immaculate, Anny, Ishimwe, njyewe na Marie wahageze nyuma twagerageje gushakisha icyemezo cy’ubwishingizi bw’ubuzima tugaheba.
Turacyabikurikirana …..
Cyiza D.
http://rushyashya.net/spip.php?page=m_article&id_article=7590