Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango, Mbabazi Francois Xavier n’abamwungirije babiri beguye ku mirimo yabo kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 7 Werurwe 2018.
Uretse Meya, heguye Umuyobozi umwungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Twagirimana Epimaque na Kambayire Anonciata ushinzwe imibereho myiza.
Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Ruhango, Gasasira Rutagengwa Jérôme, yatangarije IGIHE ko aba bayobozi bose beguye ‘bahejwe’ mu Nama Njyanama y’Akarere yateranye mu gitondo, bazira kuba hari amakosa menshi yabagaragayeho mu ikorwa ry’imishinga itandukanye.
Yagize ati “Twabaheje mu Nama njyanama y’Akarere ka Ruhango kubera imyitwarire yabo, hari amakosa menshi yagiye akorwa mu mishinga nk’uko byagaragajwe na raporo y’ubugenzuzi ‘Audit’, hari amakosa yagiye akorwa n’abatekinisiye ariko kandi zitukwamo nkuru nabo hari amakosa bakoze.”
Yakomeje avuga ko iki cyemezo cyafashwe mu gitondo cyo ku wa 7 Werurwe, cyizatangira gushyirwa mu bikorwa nyuma yo kwemezwa n’ubuyobozi bw’Intara y’Amajyepfo.
Umuvugizi wa Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, Ngendahimana Ladislas, yatangarije IGIHE ko uburyo Akarere ka Ruhango kagiye kuba kayoborwa.
Yagize ati “Iyo komite nyobozi yose idahari inama njyanama iraterana ikagena umwe mu bajyanama uba ayobora akarere kugeza igihe amatora abereye mu gihe kitarenze iminsi 90.”
Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango, Mbabazi Francois Xavier