Dr Louis Butare,Umuyobozi w’Ikigo Gishinzwe Ubuhinzi n’Ubworozi, RAB,hamwe n’Ushinzwe Ubushakashatsi muri icyo kigo,Dr Patrick Karangwa bari mu maboko y’inzego zishinzwe umutekano kuva mu mpera z’icyumweru gishize.
Amakuru agera kuri IGIHE yemeza ko impamvu aba bayobozi bombi bafunzwe zifitanye isano n’imitegurire itanoze y’inama y’abashakashatsi mu by’ubuhinzi muri Afurika iherutse guteranira i Kigali.
Iyi nama yateranye tariki ya 13 irangira ku ya 16 Kamena 2016.
Gusa yaje kugaragaramo igisa n’agatotsi bitewe n’ibura ry’amafunguro aho mu gitondo cyo ku wa Kabiri tariki ya 14 Kamena, mu gihe cyo gufata amafunguro abantu bari batonze imirongo miremire ku meza amwe yari ahari. Bamwe bageraga imbere, bagasanga icyayi n’ibindi byashize bagasubira inyuma bivovota.
Ntibyagarukiye aho kuko no mu masaha yo ku manywa ubwo abari bitabiriye iyi nama bajyaga gufata amafunguro, benshi muri bo basanze yashize batabashije kwikora ku munwa.
Mu isozwa ry’iyi nama tariki ya 16 Kamena, Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr Gerardine Mukeshimana yabisabiye imbabazi mu ruhame avuga ko ikosa nk’iri rizabafasha gutegura neza inama z’ubutaha.
Kanda hano usome indi nkuru bifitanye isano
Dr Louis Butare , Umuyobozi w’Ikigo Gishinzwe Ubuhinzi n’Ubworozi, RAB
Umuyobozi ushinzwe ubushakashatsi muri RAB, Dr Patrick Karangwa
Iyi nkuru turacyayikurikirana
igihe.com