Mu bigo by’amashuri yisumbuye by’umwihariko ibyigamo abanyeshuri b’igitsina kimwe havugwa abaryamana bahuje igitsina, ibyo bamwe bita “gufirana” gusa ni igikorwa kiba mu bwiru buhambaye ku buryo bigoye kubitahura. Abaryamana bahuje ibitsina usanga baziranye hagati yabo ndetse hari n’aberura bakabyemera ku karubanda. Nubwo ubutinganyi bwaba ubukorerwa mu bigo by’amashuri no hanze yabyo hari ababufata nko guharanira uburenganzira bwabo, abandi babibona nk’ishyano ryaguye bishingiye ku myemerere n’umuco w’igihugu bibagenga.
Umuyobozi w’Ishuri rya Lycée Notre Dame de Citeaux, Sr Hélène Nayituliki yavuze ko kubona ubutinganyi mu bigo by’amashuri ari amahano, ananenga ababyeyi bataganiriza abana babo.
Umuyobozi w’Ishuri rya Lycée Notre Dame de Citeaux, Sr Hélène Nayituliki, yavuze ko kubona ubutinganyi mu bigo by’amashuri ari amahano, ananenga ababyeyi bataganiriza abana babo ku bijyanye n’ubuzima bw’imyororokere, imwe mu mpamvu ituma bishora mu busambanyi bagakurizaho no gutwara inda zitateganyijwe bigakururira akaga urubyiruko rwejo hazaza.
Sr Hélène Nayituliki umaze imyaka 20 ayobora iki kigo, yatangarije IGIHE ko kubona ubutinganyi mu kigo cy’amashuri ari amahano.
Yagize ati”Kugeza ubu ntabwo turabibona mu myaka mpamaze muri LNDC, ariko niba bihari ni ikosa rikomeye, ibyo bintu ni amahano. Sinarahirira ko bidahari na gato, buriya ntawihenura aho akigenda. Iyo uhetse ibintu byose biba bishoboka ku mwana kandi hari igihe bavuga ngo umubyeyi acumura yicaye kuko umwana yabikoze batari kumwe.”
Mu ijwi rituje yakomeje agira ati “Ingamba zafatwa ni ukwigisha abantu tukabereka ububi bwabyo tutabahutaje kuko ushobora kumuhutaza akagenda agiye, ariko tutanabishyigikiye kuko kuri njye kubishyigikira ni ukuvuguruza Imana.”
Sr Nayituliki yavuze ko nubwo nta mutinganyi urafatirwa muri iki kigo biramutse bigaragaye ko hari abahari hafatwa ingamba. yanakomeje anasobanura byimbitse kubijyanye ninda zindaro zikomeje kuzamjura intera kubana b’abangavu biga mu mashuri yisumbuye. Mu gihe mu mashuri yisumbuye n’abanza havugwa ikibazo cy’abangavu baterwa inda, Sr Nayituliki yavuze ko ababyeyi babifitemo uruhare kubera ko badohotse ku kwita ku burere bw’abana babo.
Yagize ati “Ndakomeza ntere ibuye ababyeyi n’abarezi, kera abana baganiraga n’ababyeyi bakaba bafite ba nyirasenge, ba nyina wabo na babyara babo, ugasanga barabaganiriza, umwana yagira ikibazo akabivuga, abandi bakabibona atanabivuze. Uyu munsi urukundo rwaragabanutse cyane, abantu benshi basa n’aho ari ba nyamwigendaho, urasanga umwana arwana n’undi ntumukoreho, urumva niba usanze asambana ntabwo umukoraho.”
Muri LNDC ngo nta mukobwa uheruka guterwa inda. Ati“Mu myaka myinshi ishize ntawe ariko ntabwo twavuga ngo ntiyayitwara. Nta kindi dukora kidasanzwe uretse kuganira n’abana tubereka ububwa buva mu gusambana, ukamwereka uburwayi ashobora gukuramo niba icyaha wenda atacyumva, ukamwereka uwo mwana azabyara adashobora kumurera.”
Yakomeje avuga ko ababyeyi n’abandi bashinzwe guha abana uburere basigaye biruka inyuma y’amafaranga gusa.
Ati “Twese twiruka inyuma y’amafaranga, uravuga ngo niba namwambitse, namujyanye ku ishuri birahagije, nyamara dukeneye kuganira n’umwana, ukamenya ikimubabaje n’ikimushimishije ni ko gutegura umwana icyo azaba ejo […] Izo nda ntabwo ziva mu mwuka ziva mu bantu na sosiyete ubwayo yumve ko yiyononera.”
Akarere ka Gatsibo ku isonga mu kugira abangavu batewe inda
Imibare ya Minisiteri y’Ubuzima igaragaza ko Akarere ka Gatsibo ariko kari imbere mu 2016 gafite abangavu 1157 batewe inda, imibare yazamutse ikagera ku 1274 mu 2017, mu gihe Nyagatare mu 2016 hari abangavu 1140 batewe inda, mu 2017 habaruwe 1209.
Umuyobozi muri Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango (Migeprof) ushinzwe guteza imbere Umuryango no kurengera Abana, Umuhire Christiane yatangarije IGIHE ko hafashwe ingamba zitandukanye mu rwego rwo kurinda abana guterwa inda.
Yagize ati “Tuzakomeza gushyira imbaraga mu mugoroba w’ababyeyi kugira ngo urusheho kwitabirwa n’ababyeyi bombi, hanyuma tubashishikarize kwita ku nshingano zabo kandi bajye baganiriza abana ku buzima bw’imyororokere.”
Imibare yatangajwe na Migeprof igaragaza ko mu 2016, abana b’abakobwa bagera ku 17 500 batewe inda zitateguwe bibagiraho ingaruka zirimo no kuva mu ishuri.
Umuyobozi w’Ishuri rya Lycée Notre Dame de Citeaux, Sr Hélène Nayituliki munkuru irambuye.