Site icon Rugali – Amakuru

Umuvugizi w’igipolisi cy’u Rwanda ACP Theos Badege ngo ntazi ibibera mu nkambi ya Kiziba!!!!

Kuva kuru uyu wa gatanu w’icyumweru gishize igipolisi n’igisirikare by’u Rwanda byagose inkambi ya Kiziba binjira mu nkambi batangira guhohotera abarimo babafotora.

Umunyamakuru w’ijwi ry’Amerika yabajije abahagarariye HCR niba hari icyo bazi kuri irigotwa ry’inkambi basubije ko ntacyo babiziho ariko ikibabaje kandi kigatangaza abantu n’uko umuvugizi w’igipolisi cy’u Rwanda Theos Badege bamubajije impamvu yabyo akavuga ko nawe nta makuru abifiteho. Mwumve icyo yasubije umunyamakuru w’ijwi ry’Amerika kuva ku munota wa 3:00 kugera ku munota wa 4:00.

Hari ikindi se umuvugizi wa polisi Theos Badege yari gusubiza. Nubwo azi ibiri kubera mu nkambi ya Kiziba byose ntakindi gisubizo yari gutanga. Maze agire icyo atangaza Kagame nawe amwivugane. Ariko igisubizo nkakiriya yatanze hano ni icy’ubugoryi. Ubwo se abona abanyarwanda bakwemera icyo gisubizo ngo ntabwo azi niba abapolisi bagose inkambi ya Kiziba kandi ariwe muyobozi w’igipolisi. Uruzi niyo asubiza ko bari mu kazi bikagira unzira.

Exit mobile version