Umuvugizi wa FLN ati n’ubwo Kagame afite ingabo akagira indege n’imbunda ntabwo aduteye ubwoba kuko na Khadaffi ntiyarafite intwaro nke

Callixte Sankara ati “Kagame tuzamurashisha imbunda ze yirirwa arata”. Umuvugizi wa FLN ati n’ubwo Kagame afite ingabo akagira indege n’imbunda ntabwo aduteye ubwoba kuko na Khadaffi ntiyarafite intwaro nke ariko yaratsinzwe.

Urugamba tuzarutsinda kuko ahantu hose mu Rwanda turahazi, inguni zose turazizi, ntabwo tumeze nk’inkotanyi zinjiye igihugu harimo abakigezemo bwa mbere. Uko revolition zirangira ntabwo umunyagitugu abona igihe cyo gukoresha ibyo bikoresho afite birangira babimufatanye izo mbunda akaba ariwe bazirashishisha n’ibiryo yaryaga bakabimwambura”.