Site icon Rugali – Amakuru

Umuvugizi wa FDLR avuga ko atari bo bagabye ibitero i Musanze

Umuvugizi wa FDLR yabwiye BBC ko uyu mutwe ntaho uhuriye n’ibitero by’abantu bitwaje intwaro biheruka guhitana abasivili 14 mu karere ka Musanze mu Rwanda.

Pierre Cure Ngoma uvugira umutwe wa FDLR yavuze ko amakuru y’ibi bitero nabo bayumvise mu bitangazamakuru.

Abaturage bo mu mirenge ya Kinigi na Musanze bavuze ko bakeka ko ibi bitero byagabwe n’inyesyamba za FDLR.

Abafashwe bashinjwa kuba mu bagabye ibi bitero bamwe muri bo babwiye abanyamakuru ko bava mu mutwe wa FDLR n’uwa RUD-Urunana.

Ati: “Twe ahubwo duhamya ko ishobora kuba ari ikinamico ya leta ya Kigali kuko isanzwe ikora ibintu nk’ibyo igamije guharabika imitwe n’amashyaka ayirwanya”.

“Hari n’abatangabuhamya bagenda batanga ibiganiro bagomba gushinja ibinyoma”.

Umutwe wa FDLR mu mwaka ushize na mbere yawo wagabye ibitero binyuranye mu majyaruguru ashyira uburengerazuba bw’u Rwanda ukarwana n’ingabo z’u Rwanda, icyo gihe ariko bwo warabyigambaga.

Kuki bakwiyitirira FDLR atari abayo?
Bwana Ngoma abyita ‘itekinika’ ryo gufata abantu bakabategeka gushinja ibinyoma “kugira ngo baharabike abayirwanya[leta]”.

Avuga ko bari mu burasirazuba bwa Congo ntaho bahuriye n’agace k’ibirunga kagabweho ibitero.

Exit mobile version