Site icon Rugali – Amakuru

Rwanda: Ese Umuvugizi wa Dalfa Umurinzi Jean Mahoro yaba yiteguye guhangana n’ihohoterwa yakorerwa na DMI ya Kagame?

Rwanda: Ese Umuvugizi wa Dalfa Umurinzi Jean Mahoro yaba yiteguye guhangana n'ihohoterwa yakorerwa na DMI ya Kagame?

Jean Mahoro ni umusore ukiri muto wahisemo gukora politiki kubera ko ayikunda kandi akaba akunda kugira uruhare mu bimukorerwa ariko ko adakunda gufatirwa ibyemezo. Kuri we yumva ko agomba kugira umusanzu we mu bimukorerwaho. Kuba rero abantu bapfa bamwe bakaburirwa irengero n’ibyo byatumye ajya muri politiki ariko akajya kuruhande rwa opozisiyo. Yahisemo kujya mu ishyaka Dalfa Umurinzi kuko hari abantu bakomeje kurenganwa no kuburirwa irengero abandi bagafungwa.

Arahamagarira urubyiruko gukora politiki kuko hari byinshi bikorwa urubyiruko rureberera kandi akaba arirwo ruzabiryozwa. Rubyiruko nimwe mubwirwa. Ejo heza hanyu hazaza nimwe mugomba kuhaharanira. Jean Mahoro yakababereye urugero mugahaguruka mukarwanya ikibi mugaharanira amahoro ku banyarwanda bose.

Yanabeshyuje ibyo bavuga ko umuntu wese ugiye kwinjira mu shyaka Dalfa Umurinzi ngo abanza guhatwa ibibazo by’aho akomoka n’ubwoba bwe. Yavuze ko we ntabyo bigeze bamubaza ko no muri Dalfa Umurinzi harimo abanyarwanda b’ubwoko bwose. Umuryango we akomokamo watangiye kumuha akato nk’uko byagendekeye Kizito Mihigo ndetse bamwe bavuga ko arimo kugambanira igihugu. Jean Mahoro avuga ko abantu hari ibintu bibiri bitiranya “kutavuga rumwe n’ubutegetsi” No “kurwanya ubutegetsi” ko ari ibintu bibiri bitandukanye. Iyo bamubajije we asubiza ko adashobora kugambanira igihugu, ko adashobora gukorana n’umwanzi no gusubiza u Rwanda aho rwavuye. Ababwira ko Politiki bakora ari politiki igamije ineza ya rubanda.

Jean Mahoro ati umuyobozi wabo bamugenzeho kuva akiri muri FDU Inkingi kugeza ubwo yitandukanije n’iryo shyaka agashinga irye DALFA UMURINZI. Jean Mahoro ati umuntu wese wegeye Victoire Ingabire ahura n’ikibazo. Jean Mahoro yavuze ko ntabwoba bo bafite bw’uko nabo bagira ibibazo. Yavuze ko ubwoba ari indwara ko abantu bagomba gushirika ubwoba umuntu akamagana ikibi akimaka ikiza.

Ati iyo abantu barushaho gukora ibibi nawe ugaceceka ukabireberera nta musanzu uba utanze. Jean Mahoro ati bo nta bwoba bafite icyo bashyize imbere ni ukubaka igihugu kigendera ku mategeko, igihugu giha uburenganzira uwo ariwe wese. Abantu bagasangira ibyiza by’igihugu. Iterambere rikagera kuri bose, tugaca akarengane n’ubusumbane, tukubaka igihugu kiza kigendera ku mategeko.

Jean Mahoro yavuze ko ibyo bitaturuka mw’ijuru ngo bimanukire abantu. N’uko abantu tugomba kubishyiramo imbaraga tugafatanya tugahaguruka tugashyira hamwe tugafatana urunana umwe akarandata undi kugirango tuzagere kuri izo nzozi. Umva nyine ko ari inzozi. Kwa Kagame bizashoboka hute? Ati n’ubwo bigoye kandi bikomeye urugamba turiho tuzarutsinda. Dalfa Umurinzi ifite abayoboke b’ingeri zose babahaye uburenganzira n’ubu ishyaka baryandikisha.

Abayoboke bahangije bumva ko bagomba gukora politiki y’amahoro, politiki izira intambara, politiki izira kumena amaraso. Politiki yo guhindura ibintu binyuze mu mahoro. Jean yabisubiriyemo abantuu bose ndetse na guverinoma ko nta bwoba bakwiye kugirira Dalfa Umurinzi ko icyo iharanira ni ugukora politiki mu mahoro. Jean Mahoro yavuze ko Prezidente wa Dalfa Umurinzi ameze neza ko ari amahoro ko yongeye kubwira abanyarwanda ko atazatezuka ku ntego yihaye yo kugeza igihugu ku mahaoro arambye n’ubwisanzure n’iterambere kuri bose.

Abanyarwanda nibareke gukoma amashyi bagendera mukigare cy’ubwoko abandi bari kwisahurira igihugu. Abategetsi bareke gukomeza gushuka urubyiruko no kurubuza gukora politiki.

Jean Mahoro yabwiye abayoboke ba Dalfa Umurinzi ko kubera ibihe barimo batagomba gucika intege ko bazatsinda urugamba batangiye. Kandi akaba ashimira abantu bose bakomeje kubaba hafi no kubereka ko babari inyuma.

Exit mobile version