Muri iki gitondo Perezida wa Uganda Yoweri Museveni yasuye umuryango wa Fred Rwigema
Mu gihe ari muri Kigali kwitabira inama ya AU, Perezida Yoweri Museveni, muri iki gitondo cyo kuri uyu wambere tariki ya 18 Nyakanga 2016, yaboneyeho umwanya wo gusura umuryango wa Gen.Fred Gisa Rwigema, kubashimira ubutwali bagize bamufasha mu rugamba rwo kuzana Demokarasi muri Uganda.
Gen. Rwigema na Kagame ni bamwe mu basilikare 27, bohejuru bari mu ngabo za Uganda batangiranye na Museveni kubohora Uganda mu mwaka w’1981, ubwo Uganda yari iyobowe n’ubutegetsi bw’igitugu bwa Milton Obote, waje guhirikwa 1986. Ariho Museveni yabaye umukuru w’igihugu cya Uganda.
Gen. Fred Rwigema ni umwe mu ntwari z’u Rwanda witangiye igihugu ubwo yari ayoboye ingabo za RPF, zitera igihugu zinjiriye I Kagitumba ari naho yaguye tariki ya 2 Ukwakira 1990.
Perezida Museveni aramukanya na Maman wa Gen. Fred Rwigema
Intwali Major Gen. Fred Gisa Rwigema
Perezida Yoweri Museveni yanasuye umuryango wa nyakwigendera Gregory Karuretwa,waguye i Kigali afite imyaka 77 y’amavuko. Umunyarwanda wagize uruhare runini mu gufasha Perezida Museveni n’ingabo ze gutsinda urugamba rwatumye abasha kujya ku butegetsi amazeho imyaka 30.
Umuryango wa nyakwigendera Gregory Karuretwa
Cyiza Davidson
Rushyashya.net