Umuturage wo mu Murenge wa Kabarondo mu Karere ka Kayonza yatawe muri yombi nyuma yo gusanga afite umurima w’urumogi iwe mu rugo. Bamwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga baribaza icyo uyu mugabo yazize mu gihe Guverinoma iherutse kwemeza ihingwa ry’ibimera bikorwamo imiti birimo n’urumogi.
Ikinyamakuru Igihe cyageze mu rugo rw’uyu muturage, kivuga ko umurima wa ruriya rumogi ugizwe n’ibiti 157 uri mu gikari cy’urugo rw’uyu muturage kandi ko nta muntu upfa kugera iwe.
Uyu muturage yafashwe nyuma y’amakuru yatanzwe n’umuyobozi w’Umudugudu na we wabibwiwe n’abana, ubu akaba acumbikiwe kuri station ya RIB ya Kabarondo.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kabarondo, Kagabo Jean Paul avuga ko ahari hahinze ruriya rumogi ari hanini ndetse ko hari hihishe kuko kugira ngo umuntu agereyo byasabaga ko aca mu nzu ya nyiri uru rugo.
Yagize ati “Harimo ibiti 157 harimo n’ibyatangiye kuzana imbuto nini ku buryo ashobora kuba yasaruraga nubwo we yaduhakaniye.”
Bamwe mu bakunze gukoresha imbuga nkoranyambaga mu Rwanda bahise bibaza impamvu uyu mugabo yatawe muri yombi mu gihe Guverinoma y’u Rwanda iherutse kwemeza ihingwa rya bimwe mu bihingwa bikorwamo imiti birimo n’urumogi.
Gusa ubwo Guverinoma yemezaga ihingwa ry’ibi bihingwa, hatangajwe ko bitazapfa gukorwa na buri wese ahubwo ko bizajya bikorwa n’ababisabiye uruhusa, akagaragaza ko afite ubushobozi bwo kurindira umutekano ubu buhinzi bushya. Ibi ni nka zahabu ya Congo ubwo rero banyarwanda ntimwibeshye kuko ahari amafaranga hose FPR-Kagame iba yahateye imboni ikahashira ibirindiro. Uyu muturage rwose ararenganye yamenye kera aho agafaranga ba gashakabuhake bagakura none arafashwe!
Minisitiri w’Ubuzima, Dr Daniel Ngamije yavuze ko urumogi ruzakomeza gufatwa nk’ikiyobyabwenge mu Rwanda kandi ko uzaruhinga atabifitiye uburenganzira na we azabihanirwa n’amategeko yo mu Rwanda.