Site icon Rugali – Amakuru

Umuturage witwa Nyirimana Cyprien utuye mu Murenge wa Masaka yabajije ikibazo kijyanye n’akarengane.

Ati “Dufitanye ikibazo n’umushoramari waguze isoko rya Masaka wavuze ko nta n’umuhanda, nta n’inzira tugomba kugira ngo kuko ubutaka yaguze bugera ku nkingi z’inzu zacu hose yahaguze.”

Kayirebwa Francine nawe ati “Ikindi kibazo dufite hano muri Masaka ni uko tubona amazi rimwe mu cyumweru, mutuvuganire nibura tujye tuyabona kabiri mu cyumweru.”

Mu bindi bibazo byabajijwe harimo abasezeranye mu myaka ya cyera bimwe ibyangombwa by’uko basezeranye, abangirwa kwandikisha abana mu gitabo cy’irangamimerere, abimwe amarangizarubanza, abagiye bahabwa imirimo ifite igihugu akamaro ntibahembwe n’ibindi.

Abayobozi batandukanye bari bari muri iyi nama, bagiye bahabwa ijambo bagasubiza ibibazo abaturage babajije.

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali wungirije ushinzwe ubukungu, Busabizwa Parfait, asubiza ku kibazo cy’amazi adahagije yagize ati “Amazi dufite mu Mujyi wa Kigali, ashobora guhaza nibura abarenga 90% batuye Umujyi wa Kigali, ikibazo gihari ni ikijyanye n’imiyoboro kuko hashize imyaka myinshi umujyi wa Kigali wari utuwe n’ibihumbi 600 ubu turi miliyoni imwe n’ibihumbi 600 birasaba ko hajyaho indi miyobora ijyana amazi aho abaturage batuye.”

Nkunzurwanda Muhirwa

Exit mobile version