Ku Banyarwanda batuye i Burayi cyangwa muri Amerika, murabizi mwese ko kuba uri umwana wa Perezida bitaguha ububasha cyangwa uburenganzira bw’ikirenga. Urugero ndemeza nkomeje ko nta mutoza muri Amerika wakwemera gushyira mw’ikipe abakobwa ba Perezida Obama, Maria na Sasha, ngo kubera ko ari abakobwa ba Perezida wa Amerika.
Umutoza w’Amavubi Kayiranga yagombaga kubwira abibumusabye ko atabyemeye babimuhatira agahitamo kwegura. Ariko ntabyo yashoboye kubyanga ahubwo yemeye ko abahungu ba Kagame, Ian na Brian, bagira Amavubi U20 agatobero n’ ahantu ho kuza kwishimisha. Birababaje ariko na none byerekanye ko u Rwanda ari Banana Republic aho amategeko ntacyo avuze kuri Kagame n’umuryango we.
Peter Mwange
Murambi