Umuti nta wundi ni Diane Rwigara –> Kigali: Bamwe mu bamotari baratabaza nyuma y’uko ngo amakoperative babarizwamo ari ayo kubanyunyuza imitsi
Francis Kayiranga
Nkuko Leta y’u Rwanda ishishikariza abanyarwanda kwibumbira mu mashyirahamwe mu rwego rwo guhuza imbaraga ngo biteze imbere, ku ruhande rw’abamotari bo bavuga ko amakoperative barishyirwamo ari za balinga kuko ngo ari agatsiko kishyira hamwe kagashaka kubanyunyuza imitsi.
Bamwe mu batwara abagenzi kuri moto hano mu mujyi wa Kigali bakomeje kunenga bikomeye imiyoborere ya koperative bibumbiyemo, ku buryo hari n’abadatinya kuvuga ko izo koperative ari izikiza itsinda rito ry’abantu zigasubiza inyuma abandi. Ahimana Andres, aganira n’itangazamakuru yasobanuye ko amaze imyaka 11 atwara abantu kuri moto mu mujyi wa Kigali,imvugo ye yumvikanisha kwiheba no kutagirira ikizere koperative we na bagenzi be bibumbiyemo, ku bwe nta koperative zibaho.Andres yemeza ko intandaro y’ibi byose ari ubuyobozi bw’amakoperative ahuza abamotari budakora neza,ku bwe hakenewe ubuyobozi.
Hari mugenzi wa Andres uvuga ko yitwa yitwa MUHUMUZA Godfrey, we byabaye ngombwa ko yandikira inteko ishingamategeko umutwe w’abadepite abasaba ko bakurikirana uruhuri rw’ibibazo abamotari bafite ,mu ntangiriro z’icyumweru twaraye dusoje nibwo inteko ishingamategeko byabaye ngombwa ko ihamagaza zimwe muri minisiteri ngo zigire uruhare mu gushakira umuti ibibazo by’abamotari.
Urwego rw’igihugu rushinzwe guteza imbere amakoperative rwongeye gushyirwa mu majwi nka Nyirabayazana w’ibibazo biri mu bamotari.
Bimwe mu bibazo bigaragazwa n’abamotari, birimo ubusambo buvugwa muri koperative zabo, abamotari bakora batagira ibyangombwa bitwa Inyeshyamba, uburyo abamotari bahabwa ibyangombwa byo gukora bitangwa na RURA n’ibindi.