Site icon Rugali – Amakuru

Umusomyi w’Intabaza yasubije Amiel Nkuriza ku inkuru yanyujije muri The Rwandan

 
Bavandimwe musoma amakuru kuri iyi site, nasomye inkuru kuri The Rwandan yanditswe na Amiel Nkuliza:
http://www.therwandan.com/…/ibihe-turimo-cnrd-ubwiyunge-um…/
Nabuze aho nashyira igitekerezo cyanjye kuli urwo rubuga rwa Nkuliza aliko nizeye ko aza kubisoma ahangaha. Nemera ko abantu bose batatekereza kime kuli kiliya gikorwa cy’abigumuye kuli FDLR, ariko ku kibazo kerekeranye na dosiye y’impunzi z’abahutu bicwa kuva muli 1990, umuntu utekereza (yaba umunyarwanda yaba umunyamahanga) ugishyigikira ko abantu bitwa ko ari intwaramiheto bahunganye n’impunzi bacagaguranira ubutegetsi mu gihugu kitari icyabo, uwo sinzi uko namwita.
1.Ngo FDLR nisenywe kuko ngo habagamo irondakarere rikabije; none se nibigaragara ko abayobowe na Wilson bakoresheje ubunyenduga bwa benshi muli bo, Nkuliza azavuga ko byo atari irondakarere?
2.Ngo FDLR yashyizwe ku rutonde rw’imitwe yaba terroristes ngo ntaho rero yari kuzatugeza. Amiel rwose ko wize waretse kurwanira Wilson uyobya abadasobanukiwe? Uzajye kuri Liste yiyo mitwe terroristes uzambwire niba FDLR yanditsemo. Ikindi kandi wowe Nkuliza niba uri umuhutu, umenye ko FPR na ba Maptsibihugu bakwita jenosideri kandi nta muntu wishe. Ubwo se umuntu uzakwima droits zawe akuziza ubwo bujenosideri uzabyifatamo ute?
Natwe tuzabihe umugisha ko Amiel Nkuliza ari jenosideri? Ese ANC ya ba Mandela yamaze imyaka ingahe ku liste ya ba Terroristes? Dore bayikuyeho ejobundi Mandela yarabaye President wa South Africa. None se kubita terroristes byabujije ANC gukomera urugamba kugeza ku nsinzi? Ariko mwagiye mubanza mugakoresha critical thinking mbere yo gusebanya no gushyigikira amafuti ngo mukurikiye icyene wabo.
Njye sinemera ko FDLR yitwa ko abayirimo ari abatagatifu, ariko gukora scission muri ibi bihe nkuko Wilson nabemeragato be babigenje, siko kuba beza kuruta abo bita ko ari abanyamakosa. Numvise interview yumuvugizi w’iyo CNRD kuri Radio Itahuka niho nabonye ko abo bagumutsi ba Wilson (ba-Renegats) batazi iyo bava niyo bajya. Icyambere barahakana ko batitwa umutwe w’ingabo (militaire), barashaka se kujijisha bande batazi ubwenge? Yakomeje kurega uwo Byiringiro ngo yarashe HCR, iyi ni drole d’accusation. Ese iyo HCR yari kuyirasa maze za CNN ntizimene isi amatwi n’induru? Iyo HCR usibye ko ntanicyo imariye impunzi uretse kuzimarisha, yari kuraswa ntitere ibitero nkibya za ndege zabo zagendaga zerekana abahutu mu mashyamba ngo inkotanyi n’abazungu babamare?
Reka ngire icyo mvuga kuri Rukokoma Nkuliza ashaka kurwanirira mu mafuti. Uriya Rukokoma uri inyuma ya buriya buriganya nta gitangaje muri biriya arohamo Wilson n’abandi basirikare batinya kurwana bakaba ngo bishinze ba Hollande na ba Clinton ngo bazabatereka ku ntebe i Kigali ngo nibaburizamo ibyo kubohora abaturage bagowe. Abamwita intwari ni ibisambo nka we Nkuliza cyanga injiji.
1.Reka ntangirire hafi nekujya muri business za Rukokoma yagiye akora agasenya gusa aho kuziteza imbere
2.Agiye muli MDR muri za 1991, aho kugira ngo yubake ishyaka ryari rigaruwe n’abibukaga ko ryari ishyaka ryari ryaratumye umuturage wasuzugurwaga agenda yemye mu gihugu cye, Rukokoma yarabamaganye ashaka ko ishyaka riba igisenzegeri gisenga FPR. Abantu baramurwanije bararuha, Mpatsibihugu Rukokoma yakoreraga nayo igamije gukura umuhutu mu karere, akomeza gushimagiza uwo mugambanyi, byarangiye Rukokoma ashenye MDR n’igihugu kuko MDR niryo shyaka ryari rikomeye ryari guhindura imitegekere muri demokrasi.
3.Rukokoma agejeje u Rwanda mu ntoki z’inkotanyi zamaze abantu kugeza n’ubu, inkata zimucira mu maso nkuko zisanzwe kuko kuri zo umuhutu nicyo ntazi bakoresha amarorerwa barangiza bakajugunya ishyanga cyanga bakamushyira mu igunira bakanyuza aho banyuza abandi bahutu (gutwika cyanga mu migezi). Rukokoma ubwo yaje yirukanka asanga abacitse ku bugambanyi bwe yiriza bya bundi bya kigona ngo ntiyari azi inkotanyi ngo aje gufata umuheto azirwanye.
4.Rukokoma aba ageze muri FDLR, abemera gato b’abahutu bati dore umugabo uruta abanyapolitiki bandi batinya kwegera FDL. Hahahaha, njye nari nzi ko Rukokoma arimo gukina iyo hejuru ntabwo yakora ikintu atatumwe n’abazungu kandi nta muzungu ushaka ko rubanda yisanzura mu gihugu cye. Rukokoma yari avuye i Washington gufata ikiraka cya 5 millions de dollars ngirango byaranditswe biranerekanwa. Nyamara muri FDLR ba Wilson bari babaye contacté déjà, batangira kumunga FDLR batyo. Naho abemeragato ngo “NI IKIGORYI CYACU MUKIREKE BURIYA CYARIHANNYE.” Wilson na Twagiramungu bagejeje FDLR hariya kubera ubunebwe bw’abahutu bwo kudakora ibyo bagomba gukora ngo bategereje abazungu Rukokoma ajya gukorana nabo amanyanga. Byagenze bite finalement? Rukokoma yaberetse ikimuzanye gushyiraho INTIMIRWA nkiriya CNRD-UBWIYUNGE maze ba Mudacumura na ba Byiringiro ngo bakabohwa bakava mu nzira nkuko Enough Project yabyigishije mu nyandiko zayo. Iyo Enough Project isesengura uko akarere kagomba gufatwa n’ibisambo byiyemeje gupfukamisha rubanda rugufi muri Afrika ndetse n’ahandi henshi ku isi. Ubwo abantu barahagurutse bararwana babona iyo CPC yari ije kwinjiza umugambanyi muri FDLR irahigamye. Ariko yasize iki? Yasize Wilson yanduye virus ya division.Wilson ntiyongeye kumva abayobozi ba FDLR bagenzi be, ahubwo yayobotse Rukokoma burundu ngo kuko avugana n’abanyamerika ngo bakaba bamuramutsa bunamye. Wilson nawe yahise atangira imibonanao nabo ba Gashakabuhake ngo bazabateretera Kagame babone imyanya mu butegetsi bw’u Rwanda batarwanye. FDLR yatangiye gusenywa icyo gihe
5.Rukokoma yakubye gatatu ubucabiranya muri iyi minsi ishize, mwabonye amabaruwa yandikira Kagame ngo niyihutishe ikibazo cyimpunzi. Abahutu b’abadabagizi ngo Rukokoma w’intwari agiye gutsinda Kagame ngo ari kwandika. Naho yari étape iteganijwe. Ibyo gucyura impunzi zimanitse amaboko nibyo Rukokoma ari gushyikirana na ba Enough Project na ba Fengold n’abandi banzi ba rubanda. None dore resultats zivuye mu ihihibikana amazemo iminsi. Iyo Rukokoma acwedetse atarimo kwiyesura ku Ikondera ngo azafata umuheto agaceceka akamara igihe burya aba ari mu mahano akomeye. Abazi ibyo kuneka muzajye mukurikira ibyo arimo iyo amaze iminsi acecetse.
Umwanzuro
Kuri Rukokoma, banyarwanda banyarwandakazi, uzabona Rukokoma aje asanga un groupe ngo ajemo ngo kurwanira abaturage, mubimenye kuva ubu niba mutabizi aba aje gusenya ibyo iyo groupe igezeho. Abazungu icyo bashaka muri Afrika ni ugusenya rubanda bakarya utwabo. Ababafasha muri uwo mugambi ni babandi bakorera inoti naho rubanda ntacyo ibabwiye. Ari Kagame , ari Twagiramungu n’abandi nkabo barabyiyemeje ibyo gukorera inoti batugurisha. Ngibyo nguko
Rero wowe Amiel Nkuliza, reka guhumishwa nicyenewabo cyangwa ubucuti waba ufitanye n’abo bari muri mafia yo kwicururiza ibizabahesha inoti babeshya ngo bo bazanye ubwiza abandi babuze. Shishoza mbere yo gusamarira abiyita ko baje kuba abakiza kandi bari mu bindi.
Umusomyi w’Intabaza
Peace

Exit mobile version