Site icon Rugali – Amakuru

Umusirikari w’u Rwanda Yiciwe Centrafrika mu Butumwa bwa ONU

Umusirikari w’Umunyarwanda uri mu butumwa bw’amahoro yiciwe muri Repubulika ya Centrafrika. Mu itangazo yashyize ahagaragara, ONU, ishami ryayo MINUSCA ribungabunga amahoro muri Repubulika ya Centrafrika, ivuga ko uyu musirikari yaguye mu gico cy’inyeshyamba ku modoka nyinshi z’ingabo z’amahoro zari mu kazi muri perefegitura ya Nana-Mambéré, mu burengerazuba bw’amajyaruguru ya Centrafrika. Uretse we, abandi babiri bakomeretse.

MINUSCA ivuga ko kurasa ingabo z’amahoro bishobora kwinjira mu byaha by’intambara, mu rwego rw’amategeko mpuzamahanga. Irakeka ko iki gico gishobora kuba ari icy’umutwe witwa 3R, cyangwa Retour, Réclamation et Réhabilitation, ugizwe n’abo mu bwoko bw’aba-Peuhl uvuga ko uharanira kubarengera. Nyamara nawo uri mu mitwe 14 itandukanye yasinye na guverinoma amasezerano y’amahoro mu kwezi kwa kabiri 2019. Ariko wanze gushyira intwaro hasi.

Mu kwezi gushize kwa gatandatu, umuyobozi mukuru wa 3R, Sidiki Abass, yatangaje ko yitandukanyije n’aya masezerano. Ingabo z’amahoro za ONU zahise zijya gutambamira ko 3R yakwirakwira mu burengerazuba bwa Centrafrika.

Kuva mu 2013, Repubulika ya Centrafrika ihora mu ntambara z’urudaca. Zirukanye mu byabo abantu barenga miliyoni. Ingabo z’amahoro za ONU zihari kuva mu 2014.

Exit mobile version